Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Perezida Touadéra
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yageze i Bangui muri Centrafrique, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Faustin-Archange Touadéra watorewe gukomeza kuyobora igihugu mu matora yabaye mu mpera za 2025.
Dr Nsengiyumva yageze muri Centrafrique mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Werurwe 2026.
Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bugaragaza ko Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva “ahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo kurahira kwa Perezida watowe, Faustin-Archange Touadéra.”
Faustin-Archange Touadéra yatorewe gukomeza kuyobora iki gihugu mu matora yabaye mu Ukuboza 2025, yarangiye agize amajwi 76,15%.
Gahunda ye ya 2026-2032 ishyize imbere kubaka amahoro arambye mu gihugu, gukora impinduka muri politiki y’igihugu no gukoshora imari mu bikorwa biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage n’igihugu muri rusange.
U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Mu bijyanye n’umutekano umubano w’ibihugu byombi urihariye kuko kuva mu 2014 Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi barwo bagira uruhare mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka MINUSCA.
Mu 2020 kandi ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye aho u Rwanda rwohereje abasirikare bagera kuri 1200 bagiye guhagarika inyeshyamba za François Bozizé zari zisumbirije umujyi wa Bangui.
Uretse kuba abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda ari bo barinda Umukuru w’Igihugu n’Umurwa Mukuru Bangui, banafite inshingano yo kubaka ubushobozi bw’igisirikare cya Centrafrique kugira ngo kizashobore kurinda umutekano igihe ubutumwa bwabo buzaba burangiye.
RDF imaze guhugura abasirikare barenga 2.400 baba binjiye bushya ndetse n’aba Suzofisiye 300 ba Centrafrique.
Icyiciro cya mbere cyatojwe na RDF cyinjijwe muri FACA mu Ugushyingo 2023, aho cyari kigizwe n’abasirikare 512. Abagize icyiciro cya kabiri 634 binjiwe mu gisirikare cya Centrafrique muri Kanama 2024, na ho icya gatatu kigizwe n’abasirikare 438 cyinjiye muri Werurwe 2025, icya kane kigizwe n’abasirikare 545 cyingira mu Ugushyingo 2025.
Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri CAR bakora imirimo irimo kurinda abasivili n’ibyabo, abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Touadéra, abayobozi n’abakozi ba Loni n’ibikoresho byabo, ibikorwaremezo nk’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’Poko n’ibindi.
Kugeza uyu munsi muri CAR habarirwa abasirikare b’u Rwanda bo mu mutwe udasanzwe babarirwa mu 1200, kuri ayo masezerano atandukanye n’ay’ubutumwa bwa Loni.
Mu nshingano bahawe harimo kugarura amahoro n’umutekano, kurinda byuzuye Umujyi wa Bangui n’inkengero zawo, ibituma ibikorwa by’abaturage bikomeza mu mutuzo.
Ikindi ni ukurinda urugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu gace ka Damara, muri Perefegitura ya Ombella -M’Poko.
![]()

