PolitikiUncategorized

Al-Shabaab yishe umusirikare wa Uganda yari yarafashe bugwate

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab washyize hanze amashusho agaragaza iyicwa ry’umusirikare wa Uganda wari warafashe bugwate.

Uyu musirikare witwa Masasa yafashwe bugwate ubwo Al-Shabab yagabaga igitero ku birindiro by’ingabo za Uganda muri Somalia muri Kanama 2016.

Inkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko mbere yo kuraswa mu mutwe inshuro ebyiri, Masasa yategetswe kubanza kuvuga ko Ingabo za Uganda nta kindi cyazijyanye muri Somalia uretse amafaranga.

Yanagiriye kandi Abagande inama yo kuguma mu gihugu cyabo bakirinda kujya gukorera muri Somalia.

Kuva yafatwa bugwate ni amashusho ya gatatu amugaragaza Al-Shabab ishyize hanze, umwaka ushize yamugaragaje yinginga Perezida Yoweri Museveni ngo amutabare ndetse anoherereza intashyo umugore we n’abana.

Uyu musirikare yishwe mu gihe umwaka ushize, Umuvugizi w’Ingabo, Lt Col Paddy Ankunda yatangaje ko bari gusuzuma neza iby’ariya amashusho kugira ngo bagire icyo bakora.

Abarwanyi b’umutwe wa Al-shabaab

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *