Akayabo kagera kuri Miliyoni 10 $ yaba agiye gushorwa mu mishinga y’amashanyarazi mu bihugu by’Afurika y’uburasirazuba
Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi aturukura ku mirasire y’izuba, Centennial Generating Company, kigiye gushora imari ya miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika mu mishinga yo kongera amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’uburyo bwo kuyabika mu bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba, harimo n’u Rwanda.
Iki kigo kigiye gushora asaga gato miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda, kizafasha abakora ubucuruzi n’abanyenganda bo mu Rwanda no mu bindi bihugu by’aka karere kubona ayo mashanyarazi mu myaka itatu iri imbere.
Uyu muriro witezwe kuzajya ufasha abatuye mu bice by’icyaro ndetse n’inganda ziri mu mijyi cyangwa hafi yayo zari zisanzwe zihura n’ikibazo cyo kwishyura umuriro mu buryo buhenze cyangwa se ugahora ubura nkuko The East African yabitangaje.
Batanga urugero rw’abakoresha imashini za mazutu mu gukora umuriro, ko Kilowatt imwe ku isaha (kwh) imwe ihagaze amafaranga y’u Rwanda 270, mu gihe ku babikora bifashishije umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba biba bihagaze ku mafaranga 98 kuri kWh.
Iki kigo cy’Abanyamerika cyatangiye ibikorwa byacyo mu Rwanda, aho muri Werurwe 2016, cyabashije gucanira Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ku buryo byagabanyije mazutu rwakoreshaga ndetse n’ikiguzi cy’umuriro kigabanyuka ho 20%.
Gitangaza kandi ko bitewe n’uko umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba uhoraho cyane byatumye abakora ubucuruzi mu Rwanda no muri Uganda bawifuza.
David John Frenkil, Umuyobozi Mukuru wa Centennial Generation Company, yagize ati “Twibanda cyane ku mishinga ya 1 MW (Kwh 1000) mu mahoteli atandukanye, mu nzu z’ubucuruzi no mu nganda, ariko abafatabuguzi bo mu Rwanda na Uganda, bagaragaje icyifuzo cy’imishinga ya MW 5 mu nyaka ibiri cyangwa itatu iri imbere.”
“Turi gukorana n’abashoramari bigenga kugira ngo batere inkunga iyi mishinga isaba nibura miliyoni imwe y’amadorali, asaga miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri MW 1 itanzwe muri rusange.”
Uyu muyobozi avuga ko intego y’ikigo ayoboye ari ugufasha abantu bo mu karere gutangiza ubucuruzi mu buryo bworoshye, bishingiye ku kugabanya ibiciro by’umuriro no guhora bawugeza ku bawukeneye.
The East African itangaza ko mu Rwanda, nibura abakora ubucuruzi bahura n’ikibazo cyo kubura umuriro w’amashanyarazi amasaha abiri buri munsi, mu gihe muri Uganda ho bagira iki kibazo mu gihe cy’amasaha atandatu.
Iki kigo gitangaza ko nta giciro fatizo ku muriro batanga bitewe n’uko bumvikana igiciro kinoze n’umufatabuguzi bashingiye ku muriro aba akoresha.
Iki kigo kandi ngo uretse kongera umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, cyifuza kujya kigurisha umuriro wacyo ku bandi baba bawucuruza imbere mu gihugu.
Kuri ubu ngo ibigo biba byifuza gutanga umuriro byumvikana igiciro n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere ingufu (EUDCL), aho hari bamwe mu babikora bishyuza amadorali 0.23 kuri kWh imwe.
Robert Nyanvumba, Umuyobozi mukuru ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yatangaje ko ibiciro ku muriro byumvikanwaho n’impande zombi bitewe n’ingano y’umushinga.