Zimbabwe yahagaritse kohereza mu mahanga amabuye adatunganyije
Minisiteri ishinzwe ibijyanye n’amabuye y’agaciro muri Zimbabwe yahagaritse iyoherezwa mu mahanga y’amabuye y’agaciro adatunganyije yose harimo na lithium.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Guverinoma ya Zimbabwe ibonye imikorere mibi muri uru rwego birimo no kugurisha amabuye mu buryo bwa magendu bitanyuze mu nzira zemewe.
Iyi minisiteri kandi yavuze ko ibi bikorwa bihagaritswe kugeza igihe izatangaza ko byasubukuwe, ndetse ko icyemezo kireba n’amabuye y’agaciro yari ari mu nzira yo koherezwa mu mahanga.
Mu itangazo iyi minisiteri yakomeje iti “Guverinoma yizeye ubufatanye n’abo mu rwego rw’ubucukuzi kuri iki cyemezo cyafashwe hagamijwe inyugu z’igihugu. Guverinoma kandi izakomeza guharanira … ibijyanye no kongerera agaciro amabuye bikorewe mu gihugu, inyungu, kubahiriza amategeko, no kubazwa inshingano mu bijyanye no kohereza mu mahanga umutungo kamere wa Zimabwe.”
Iri tangazo ryatanzwe ku wa 25 Gashyantare 2026, ryagenewe Urwego rw’Abikorera ishami rishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruhagarariye ibigo bitandukanye bikora uyu murimo.
Guhagarika iyoherezwa mu mahanga rya lithium idatunganyije byari byitezwe kubaho muri Zimbabwe mu 2027, mu murongo wo guteza imbere ibijyanye no gutunganyiriza aya mabuye imbere mu gihugu.
Zimbabwe ifatwa nka kimwe mu bihugu bya mbere bicukura lithium nyinshi muri Afurika, aho mu 2025 yohereje idatunganyije ingana na toni miliyoni 1,128, bingana n’inyongera ya 11% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Iki gihugu cyateye imbere mu bijyanye n’aya mabuye mu myaka ishize ubwo cyahaga impushya ibigo by’Abashinwa bitandukanye birimo nka Zhejiang Huayou Cobalt, Sinomine, Chengxin Lithium Group, na Yahua.
Aya mabuye adatunganyijwe yoherezwa mu Bushinwa kugira ngo ajye gutunganyirizwaho, icyakora Zimbabwe yakunze gusaba ibi bigo ko bigomba kuyatunganyiriza imbere mu gihugu kugira ngo na yo ibone inyungu nyinshi.

Zimbabwe yahagaritse kohereza mu mahanga amabuye yose adatunganyije
![]()

