AmakuruHEALTHMu MahangaUncategorized

Greenland yanze inkunga ya Trump y’ubwato bukora nk’ibitaro

Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Jens-Frederik Nielsen, yateye utwatsi inkunga y’ubwato bukora nk’ibitaro, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yifuzaga koherereza abo kuri iki kirwa.

Ku wa 21 Gashyantare 2026 ni bwo Trump yavuze ko azoherereza abo muri Greenland ubwato bufite ibitaro kugira ngo bufashe abantu yavuze ko barwaye kandi badafite ababitaho.

Greenland ni ikirwa giherereye mu Majyaruguru y’Isi, ikaba mu Burasirazuba bwa Canada no mu Burengerazuba bwa Iceland, ikabarizwa mu nyanja za Arctique na Atlantique y’Amajyaruguru.

Ni cyo kirwa kinini ku Isi kuko gifite ubuso bwa kilometerokare miliyoni 2.17, kikaba ubutaka bwa Danemark.

Ni kenshi Donald Trump, yumvikanye avuga ko aka gace azakongera ku butaka bw’igihugu ayoboye ku mpamvu z’umutekano.

Trump yavugaga ko bitewe n’aho Greenland iri, u Burusiya n’u Bushinwa bihora birekerereje bishaka kuyigenzura, ibyabangamira inyungu za Amerika mu mutekano wayo igihe itahagenzura.

Uwo mwuka mubi watumye inkunga ya Trump itakirwa neza Minisitiri Jens-Frederik Nielsen, abinyujije kuri Facebook yasubije ko bihagije.

Ati “Murakoze, ariko ntabyo dukeneye. Igitekerezo cya Perezida Trump cyo kohereza ubwato hano muri Greenland twarakibonye ariko dufite gahunda zifasha mu gutanga ubuvuzi ku buntu ku baturage.”

Minisitiri w’Ingabo wa Danemark, Troels Lund Poulsen na we yavuze ko iki kirwa kidakeneye ubufasha kitasabye buturutse kwa Donald Trump, yakomeje avuga ko abaturage babona ubuvuzi yaba ku kirwa cya Greenland cyangwa se no muri Danemark.

Greenland yanze inkunga ya Trump y’ubwato bukora nk’ibitaro

Loading