Perezida Tshisekedi yasubiye muri Angola
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yongeye kugirira uruzinduko i Luanda muri Angola, ku nshuro ya kabiri mu cyumweru kimwe. Uru ruzinduko ruje mu gihe hategurwa ibiganiro bya inter-Congolese dialogue bigamije gushakira umuti wa politiki ku mutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa RDC, bikazitabirwa n’impande zitandukanye zirimo n’ihuriro rya AFC/M23.

Ibiganiro bya Tshisekedi na Perezida wa Angola, João Lourenço, byibanze ku ruhare Angola ishobora kugira nk’umuhuza w’ibi biganiro. Perezida Lourenço ari gutekerezwa nk’umufasha mukuru (facilitator) w’iyi dialogue, bitewe n’ubunararibonye igihugu cye gifite mu gukemura amakimbirane yo mu karere no kuba Angola igaragaza kutabogama.
Amakuru aturuka hafi y’ibi biganiro avuga ko Tshisekedi yifuza ko AFC/M23 yatangaza agahenge ka burundu (ceasefire) nk’intambwe ya mbere yo kubaka icyizere. Mu gusubiza, ubutegetsi bwa Kinshasa bwakwemera kurekura bamwe mu bafunzwe bazwiho ibyaha bya politiki, mu rwego rwo koroshya ibiganiro no gutuma impande zombi zegeranywa.

Iyi gahunda nshya y’ibiganiro ije mu gihe inzira z’amahoro zabanje zitatanze umusaruro wifuzwa, mu gihe imirwano n’ingaruka zayo ku baturage bakomeje kwiyongera. Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko inter-Congolese dialogue ishobora kuba amahirwe mashya yo guhuza Abanye-Congo ubwabo, aho kwishingikiriza gusa ku biganiro byo hanze y’igihugu.
Nubwo hakiri inzitizi nyinshi zirimo kutizerana n’ibirego by’impande zitandukanye, uruzinduko rwa Tshisekedi i Angola rugaragaza ubushake bwa politiki bwo gushaka igisubizo kirambye. Iminsi iri imbere ni yo izagaragaza niba Angola izabasha guhuza impande zirebwa n’aya makimbirane no gushyira RDC mu murongo w’amahoro arambye.

By: Florence Uwamaliya
![]()

