AmakuruUbuzima

Iminsi mikuru n’indwara zitandura: Inama ku mirire n’imibereho irinda ubuzima

Mu bihe by’iminsi mikuru birimo Noheli n’Ubunani, benshi mu Banyarwanda bishimira amafunguro menshi, ibinyobwa birimo isukari n’inzoga, ndetse n’ikiruhuko kirekire. Nyamara, inzobere mu buzima ziburira ko iyi mibereho ishobora kongera ibyago byo kwandura indwara zitandura (Non-Communicable Diseases – NCDs) zirimo diyabete, indwara z’umutima, kanseri n’indwara z’ubuhumekero.

Indwara zitandura ni indwara zidakwirakwira zivuye ku muntu zijya ku wundi, ahubwo ziterwa ahanini n’imibereho n’imirire mibi, kubura imyitozo ngororamubiri, ikoreshwa ry’itabi n’inzoga, hamwe n’izindi mpamvu zirimo irage n’imyaka umuntu afite. Kuri ubu, izi ndwara ni zo zihitana abantu benshi ku Isi, ndetse no mu Rwanda zigira uruhare runini mu mpfu.

Nk’uko bigaragazwa n’inzego z’ubuzima, abarenga umwe muri batatu bapfa mu Rwanda bazize indwara zitandura, mu gihe diyabete yonyine ifite abarwayi barenga ibihumbi 200, benshi muri bo bataramenya ko bayirwaye.

Mucumbitsi Joseph, umuyobozi muri NCDs

Mucumbitsi Joseph, ushinzwe kurwanya indwara zitandura, avuga ko iminsi mikuru ikwiye kuba igihe cyo kwitwararika kurushaho. Ati: “Kwishimira iminsi mikuru ni byiza, ariko si byiza kurenza urugero. Kurya indyo irimo amavuta menshi, isukari nyinshi n’inzoga nyinshi byongera ibyago by’indwara zitandura, cyane cyane ku bantu basanzwe bafite diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso.”

Ku ruhande rw’abaganga bavura izi ndwara buri munsi, Dr. Kamanzi,n’umuganga wita ku barwayi b’indwara zitandura, avuga ko iminsi mikuru ikunze kuzana abarwayi benshi. Yagize Ati: “Tubona abarwayi bagaruka bafite umuvuduko w’amaraso wazamutse cyangwa isukari iri hejuru cyane, ahanini biterwa n’imirire n’imyitwarire yo mu minsi mikuru.” Asaba abaturage gukomeza imyitozo ngororamubiri no gufata imiti neza aho bari hose.

Dr. Evariste Ntaganda, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Indwara z’Umutima mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC)

Dr. Evariste Ntaganda, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Indwara z’Umutima mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ashimangira ko indwara z’umutima zikomeje kwiyongera. Ati: “Imirire irimo umunyu mwinshi, amavuta mabi n’inzoga nyinshi ni imwe mu mpamvu nyamukuru zitera indwara z’umutima. Mu minsi mikuru, abantu bagomba guhitamo indyo irimo imboga, imbuto n’amazi menshi, bakirinda kurya no kunywa birenze urugero.”

Abahanga mu by’ubuzima kandi bagaragaza ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kwirinda indwara zitandura, cyane cyane mu guhangana n’imyemerere n’amakuru atari yo ku miti n’ibiribwa bivugwa ko bivura izi ndwara.

Guverinoma y’u Rwanda yashyize indwara zitandura mu byihutirwa binyuze muri NST2, Politiki y’Igihugu y’Imirire n’Umuryango (2024) n’Ingamba zo Kurwanya NCDs 2020–2025.

Inzobere zemeza ko kwirinda indwara zitandura bishoboka binyuze mu mirire myiza, imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi n’inzoga nyinshi, no kugana kwa muganga hakiri kare. Mu gihe twizihiza iminsi mikuru, ni amahirwe yo kwishimira ubuzima, atari ukuvangira ejo hazaza hacu.

By:Florence Uwamaliya 

Loading