Romantic Night Hub: Igikorwa Gishya Kigamije Kubaka Urukundo Rufite Intego Mu Rwanda
Mu gihe Abanyarwanda bari mu bihe byo gusoza umwaka, bamwe mu bategura ibirori bakomeje gushyira imbaraga mu gutegura ibikorwa bihuriramo inshuti n’imiryango, bigamije kwishimana no kungurana ibitekerezo. Muri urwo rwego, Minani Jean Baptiste, umwe mu bategura ibirori bya Romantic Night Hub, yatangaje impamvu yamuteye gutegura uwo mugoroba wihariye.

Mu kiganiro yagiranye na Imenanews.com, Minani yavuze ko igitekerezo cyavuye ku bushake bwo gufasha imiryango n’abakundana gusobanukirwa neza urukundo rufite intego. Yagize ati: “Nabonye ari uburyo bwiza bwo kuganiriza imiryango n’abakundana, tugamije kubaka urukundo rushingiye ku ntego n’indangagaciro.”

Yakomeje avuga ko uwo mugoroba uzarangwa n’amarangamutima akomeye, indirimbo z’urukundo, ubutumwa bwubaka, ndetse n’ubuhamya bushingiye ku buzima yaciyemo mu rukundo. Minani, uzwi ku izina rya Mr Romantic, yavuze ko Romantic Night Hub ari igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda, kigamije kuzamura ireme ry’urukundo mu bakundana no gufasha abashaka kwiga uko bakunda mu buryo bubaka.
Yongeyeho ko imwe mu mpamvu y’ingenzi yamuteye gutangiza iki gikorwa ari ugutoza urubyiruko gukundana rutajyanwa n’amarangamutima y’igihe gito, ahubwo rukubakira ku kwizerana no gutegura ejo hazaza. Asobanura ubuhamya bwe bwite, yavuze ko yatangiye gutekereza ku kubaka urukundo rufite intego nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye akiri muto.
Uyu mugoroba uzaba ku itariki ya 21 Ukuboza 2025, ukabera kuri Gabriella Event i Kimironko hafi y’ahahoze gereza. Abazitabira bazatambuka ku itapi itukura, bafate amafoto y’urwibutso, aho kwinjira bikaba ari ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda, harimo n’icyo kunywa.

By: Florence Uwamaliya
![]()

