Amakuruibidukikije

Imbabura Zitangiza Ibidukikije, Inzira Nshya yo Kurengera Umwuka n’Ubuzima bw’Abaturage

Mu rugamba rwo kurengera ibidukikije no kugabanya ikoreshwa ry’amakara asanzwe yangiza amashyamba, hatangijwe imbabura zigezweho zitangiza ibidukikije zifasha mu gucana neza kandi zikoresha ibicanwa bike.

Izi mbabura zifite umwihariko kuko zikoresha ingufu nkeya, ntizisohore imyuka myinshi yangiza ikirere, kandi zifasha abaguzi kuzigama amafaranga yagendaga ku makara. Abaturage bamaze kuzigerageza bavuga ko zabafashije mu mibereho ya buri munsi.

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera yagize ati:

“Ubu ndacanira ku mbabura idasohora umwotsi mwinshi, kandi ikoresha amakara macye. Byatumye amafaranga nakoresheje mbere nyakoresha mu bindi by’ingenzi nko kugurira abana ibikoresho by’ishuri.”

Ku ruhande rw’abashinzwe ibidukikije, bavuga ko izi mbabura ari igisubizo ku itwikwa ry’amashyamba no ku mwuka uhumanya abantu.

Bwana  Pierre Nkurunziza,ugurisha imbabura  zitangiza Ibidukikije  yagize ati:

“Izi mbabura  zaje, ari igisubizo gikomeye mu kurwanya ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ry’amakara. Zifasha kugabanya gucika kw’amashyamba, kandi zigatuma umwuka duhumeka uba mwiza. Turasaba abaturage bose kuzitabira, kuko ari inzira yo kurengera ubuzima bwacu n’ahazaza h’igihugu.”

Uretse kurengera ibidukikije, izi mbabura zinazamura ubukungu bw’abakora ibicanwa bishingiye ku mbuto z’urutoki, ibisigazwa by’ibigori n’ibindi, bityo bikongera imirimo mishya mu rubyiruko.

Iyi gahunda ije ishimangira intego z’igihugu zo kurengera ibidukikije no guca burundu ikoreshwa ry’ingufu zisubirwamo mu buryo butangiza.

By:Florence Uwamaliya

Loading