Mura Kitchen, Ikitegererezo mu kubungabunga ibidukikije no guhindura ubuzima bw’abantu.
Mura Kitchen i Rusoro ni rumwe mu nganda zitegura amafunguro ku rwego runini mu Rwanda, aho buri munsi hatunganyirizwa amafunguro amasahane agera ku 22,000 ajyanwa mu bitaro bikuru, ibigo by’amashuri ndetse n’amasosiyete akorera mu gace k’ubukungu ka rusange (Free Economic Zone). Ibi bikorwa byatangiye mu mwaka wa 2019, ubwo u Rwanda rwari mu rugendo rwo kongera ubushobozi bwo guha abaturage serivisi zifite ireme mu buzima, uburezi n’akazi.

bwana Rusagara Alex, Ushinzwe ibikorwa bya SOLD Africa na Mura Kitchen i Rusoro, yavuzeko,iki gikoni cyiyubatse izina mu gukora neza, gucunga neza isuku, no gushyira imbere ubuzima bwiza bw’abantu.
Mura Kitchen yubatswe mu buryo bwa unidirectional system, aho ibikoresho by’ibanze n’abakozi binyura ku ruhande rumwe, naho ibiryo birangiye bigasohokera ku rundi ruhande. Ubu buryo bufasha kwirinda kwivanga kw’ibikoresho bikiri bishya n’ibyamaze gutegurwa, bigasigasira isuku n’umutekano w’amafunguro.

Nk’uko Rusagara Alex abivuga, iki ni kimwe mu byatumye igikoni gikomeza kugira icyizere cy’abakigana yagize Ati. “Amafunguro akorwa hano agaburira abarwayi, abanyeshuri n’abakozi ku buryo buhoraho kandi buzira umuze. Tugomba gukora neza kugira ngo twizere ko umutekano w’ibiribwa uhora ku rwego rwo hejuru.”
- Mu mashuri: abanyeshuri barahabwa amafunguro aboneye harimo n’ibitera Imbaraga kandi atuma barushaho kwiga neza.
- Mu bitaro: abarwayi n’abaganga babona amafunguro yizewe, bigafasha mu gukira vuba no kugira imbaraga.
- Mu masosiyete: abakozi babona amafunguro buri munsi, bigatuma serivisi mu kazi ziyongera.
Mura Kitchen i Rusoro ntiyahagarariye ku gutegura amafunguro gusa, ahubwo yagiye imbere mu kubahiriza gahunda z’igihugu zo kurengera ibidukikije:
- Imashini zayo zikoreshwa mu guteka no gukonjesha zifashisha gaze itangiza ikirere. Iki ni igikorwa cyatekerejwe neza mu rwego rwo gushyigikira politiki y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
- Imodoka zitwara amafunguro nazo zikoresha amashanyarazi aho kuba lisansi cyangwa mazutu, bigatuma zitongera imyuka ihumanya ikirere.

Ibi bikorwa bihuye n’intego za Leta yo kugabanya ku gipimo cya 38% imyuka ihumanya ikirere mbere y’uko NST2 (2024–2029) irangira.
Mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’abakozi n’urubyiruko, Mura Kitchen i Rusoro ifite gahunda yo gushinga Ishuri ryihariye ry’ubutetsi (Culinary School) rizarangira kubakwa mu 2026.
Nk’uko Rusagara Alex yabisobanuye, iri shuri rizagira uruhare rukomeye mu:
- Gutoza urubyiruko ubumenyi ku rwego mpuzamahanga mu gutegura amafunguro.
- Gufasha abakozi b’ingo n’ibigo kumenya uburyo bushya bwo gutunganya amafunguro menshi neza.
- Kongerera igihugu ubushobozi mu birebana n’ubutetsi, isuku n’umutekano w’ibiribwa.
Rusagara yagize Ati: “Iri shuri rizafasha buri wese kubyifuza kubona gukora amafunguro meza menshi icyarimwe bishobora gukorwa mu buryo bwizewe, bw’umwuga kandi butangiza ibidukikije. Ni intambwe nshya izafasha igihugu mu iterambere ry’ubumenyi n’ubuzima.”
Mura Kitchen i Rusoro yahisemo gufatanya no guhuza intego z’ubuzima, uburezi n’ibidukikije. Guhera mu mwaka wa 2018 kugeza ubu, igikoni cyabaye isoko y’ubuzima bw’abantu ibihumbi buri munsi. Ku buyobozi bwa Rusagara Alex, gahunda nshya zishingiye ku kubaka ishuri ry’ubutetsi no gukoresha ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije zizakomeza guhindura imibereho y’Abanyarwanda benshi.
Iki gikoni ni ikimenyetso cy’uko ubumenyi, isuku, ikoranabuhanga n’ubufatanye bishobora guhindura ubuzima bw’abantu, bigatuma igihugu kigera ku ntego zacyo z’iterambere rirambye.

By:Florence Uwamaliya