U Rwanda rwihaye Intego yo Kugabanya 38% by’Imyuka Ihumanya mu NST2
Mu gihe isi yose ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda rwongeye kugaragaza ko rushyize imbere kurengera ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije. Urwego rw’Igihugu rushinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) rwatangaje ko buri Munyarwanda afite inshingano yo kurinda umwuka duhumeka, cyane cyane mu gucunga neza imashini zikoreshwa mu gukonjesha nka firigo n’imashini zitanga ubukonje mu nzu (air conditioners).

Nk’uko byatangajwe na Aline Uwasempabuka,umukozi muri REMA, hari gaze zimwe zakoreshwaga mu myaka yashize zitemewe kuko zangiza bikomeye ikirere, nyamara zikiri mu mashini zimwe na zimwe za kera ziri mu ngo n’ibigo. Iyo gaze iramutse isohotse mu kirere, yongera ubushyuhe bw’isi ndetse igasenya igisenge cy’ikirere (ozone layer) gituma ubuzima bw’abantu n’inyamaswa bubangamirwa.

Uwasempabuka yakomeje asobanura ko igihe cyose umuturage agize ikibazo ku mashini ye, ari ngombwa kugenzura neza niba idasohora iyo gaze mu buryo butagaragara. Yagize ati: “Ni inshingano ya buri wese kubungabunga umwuka duhumeka. Iyo uhamagaye umutekinisiye ngo agufashe gusana firigo cyangwa air conditioner, agomba kugaragaza neza aho iyo gaze yagiye. Kandi igihe ugura imashini nshya, ujye ubanza kubaza niba ikoresha gaze nziza itangiza ibidukikije.”
Ku ruhande rwe, Basile Seburikoko, Technical Director muri Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain (ACES), yasobanuye ko igisubizo gikomeye kiri mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ry’imashini zifite ubushobozi bwo gukonjesha neza ariko zidafite ingaruka mbi ku kirere. Yavuze ko ACES ikorana n’inzego za Leta n’abikorera mu gutanga ubumenyi n’ubushobozi ku bantu bakora muri uru rwego.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa National Strategy for Transformation (NST2) 2024–2029, u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 38% mbere y’uko igihe cyari cyateganijwe kirangira. Ibi bizagerwaho binyuze mu guteza imbere ikoreshwa ry’imashini zigezweho, kugenzura ibikoresho bitemewe bikiri ku isoko, no kongera ubukangurambaga mu baturage.
REMA kandi iri gushyira imbere uburyo bushya bwo kugenzura imashini zose zinjizwa mu gihugu, kugira ngo zijye zujuje ibisabwa kandi zidakomeza kwangiza ibidukikije. Ni gahunda igamije guha abaturage ubuzima buzira umuze ndetse no kurengera icyerekezo cy’igihugu cy’ubukungu burambye.
U Rwanda rugaragaza ko urugamba rwo kurengera ikirere rudashobora gutsindwa n’urwego rumwe cyangwa Leta yonyine, ahubwo ari inshingano ya buri wese. Uwasempabuka yibukije abaturage ko “iyo twese dufatanyije, tugura ibikoresho bitangiza ibidukikije, kandi tugakoresha neza ibyo dufite, tuba twirinda ejo hazaza h’umwuka wacu n’ubuzima bw’abazadukomokaho.”
Iki gikorwa ni urugero rukomeye rwo kwerekana ko kurengera umwuka duhumeka atari amagambo gusa, ahubwo ari ibikorwa byimbitse bisaba buri Munyarwanda kugira uruhare, haba mu rugo, ku isoko cyangwa mu kazi ka buri munsi.
By:Florence Uwamaliya