Kigali hateraniye inama nyafurika y’abanyamategeko b’Abakirisitu
Abanyamategeko baturutse mu bihugu 43 bya Afurika bateraniye i Kigali mu Rwanda mu nama nyafurika ihuza abakorera mu rwego rw’ubutabera basangiye ukwemera kwa Gikristu, kugira ngo bungurane ibitekerezo ku mbogamizi n’amahirwe ari mu rugendo rwo kugera ku butabera burambye.

Iyi nama ya 16 yiswe Advocates Africa Conference, yatangiye ku wa 13 Kanama 2025, ikaba yahurije hamwe abavoka, abashinjacyaha, abacamanza n’abandi bakora mu nzego z’ubutabera.
Ifite insanganyamatsiko igira iti: “Turi Impumuro ya Kristo,” ikaba ishimangira uruhare rw’indangagaciro za gikristu mu gushyigikira umwuga w’ubutabera ushingiye ku kuri no ku burenganzira bwa buri wese.
Mu nsanganyamatsiko zizaganirwaho harimo: kurengera uburenganzira bwa muntu, kubona ubutabera buboneye, kwimakaza uburenganzira bw’abagore n’abana, ndetse n’uruhare rw’amategeko mu guteza imbere iterambere rirambye.
Ibiganiro bibaye mu gihe inzego z’ubutabera ku mugabane wa Afurika zikomeje kunengwa na bamwe mu baturage bavuga ko ruswa n’ihohoterwa ry’ububasha biri mu bikibangamira itangwa ry’ubutabera nyakuri.
Iyi nama ifatwa nk’urubuga rwo gusangizanya ibitekerezo n’ubunararibonye hagati y’inzobere mu by’amategeko, hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo bifatika ku mbogamizi zikibangamiye urwego rw’ubutabera muri Afurika.
Andrews kananga Ukuriye LAF nawe yagize icyo atangaza aho yavuze ko mu kazi kabo kaburi munsi ko bakwiye gushishoza yahize Ati”.tugomba kuba abakirisitu mubyo dukora kuko Ari twe ducira abantu Imana.”

Komeza Avuga ko gutanga ubutabera kuri buri ruhande utabogamye ko aribyagaciro gakomeye kandi bituma n’abantu bakugirira ikizere bityo n’Imana nayo ikabigufashamo

By:Florence Uwamaliya