Ubupfura bwa dipolomasi hagati ya Catherine na Macron
Mu ruzinduko rw’icyubahiro Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagiriye mu Bwongereza, hari igikorwa cyavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru mpuzamahanga: asoma ikiganza cy’Umwamikazi Catherine ubwo yageraga i Londres.

Uyu mwanya w’icyubahiro wabereye ku kibuga cy’indege cya RAF Northolt, aho Igikomangoma William n’Umwamikazi Catherine bari bategereje Perezida Macron n’umugore we Brigitte Macron.
Nk’uko umuco wa dipolomasi y’u Bufaransa ibigaragaza, gusoma ikiganza cy’umugore w’icyubahiro ni ikimenyetso cy’ubwubahane, ubupfura no kwakira umuntu mu cyubahiro cyihariye. Perezida Macron yabikoze yitonze, aseka gahoro, bigaragarira buri wese ko atari igikorwa cya politiki gusa, ahubwo cyari cyuzuyemo umutima n’icyubahiro.
Catherine yari yambaye umwambaro w’umweru wa Dior, igaragaramo nk’intumwa y’uburanga, ubwitonzi n’ubwami. Uburyo yakiriye Macron bwagaragaje umuco n’imigenzo ihambaye ishingiye ku mateka y’ibihugu byombi.

Nyuma y’iki gikorwa, umushyitsi yakomereje muri Buckingham Palace, yakirwa n’Umwami Charles III na Malkia Camilla, mu birori by’ikirenga.
- Iri ni ishusho ya dipolomasi ishingiye ku muco, aho icyubahiro n’ubupfura bihuzwa n’amateka.
- Catherine na William bagaragaje ko Ubwami bw’u Bwongereza bwifitiye umurage ubarimo icyubahiro, umuco n’uburanga.
- Abatari bake babibonye nk’urugero rw’uko abayobozi bashobora gukorana icyubahiro n’abashyitsi mu bihe bikomeye.
Ubwami n’ubupfura ntibivuga amagambo menshi, ahubwo bikorwa.”
By:Florence Uwamaliya