Imbuto Yungura Umubiri kandi Igira Inyungu mu Bukungu- Tumenye Pome
Pome, izwi mu rurimi rw’Icyongereza nka apple, ni imbuto ikundwa n’abantu benshi kubera uburyohe bwayo n’akamaro ifitiye ubuzima. Uretse kuba iribwa nk’imbuto, ikoreshwa no mu gukora umutobe, salade, no mu biribwa bitandukanye. Iyi mbuto ikunzwe cyane kandi yifitemo isoko rinini ku isoko mpuzamahanga.

Akamaro ka Pome ku Buzima
Pome ni isoko y’ikiribwa gikungahaye kuri vitamine C, antioxidants, ndetse n’ibyubaka umubiri. Irinda indwara zifata umutima, igafasha mu igogorwa ry’ibiryo, ikanagabanya isukari mu maraso. Abaganga batandukanye bahamya ko kurya pome buri munsi bifasha kurinda indwara nyinshi zirimo diyabete n’umubyibuho ukabije.
Kurubu pome nayo ikaba ari Gihongwe gisigaye Gihongwe mu turere two ,Mu Rwanda.
pome si imbuto isanzwe iterwa henshi nk’indimu cyangwa inanasi,Gusa mu turere dufite ikirere gikonje, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba (nk’i Musanze, Nyabihu, na Burera), hari abahinzi batangiye kuyihingira ku bwinshi, cyane mu misozi miremire ifite ubutaka butoshye kandi bwera.
Kurubu Abahinzi Babyungukiramo nkabo,
Mu karere ka Musanze, hari abahinzi batangije amatsinda yihariye yo guhinga pome mu buryo bwa kijyambere. Umuhinzi witwa Mukandayisenga Claudine, avuga ko yateye pome ku buso bwa hegitari imwe mu 2021, ubu akaba ayisaruraho toni zisaga eshanu buri mwaka. yagiye Ati:
“Pome ntisaba igishoro kinini, ariko isaba kwitabwaho. Iyo ifashwe neza, igira umusaruro mwinshi kandi igurishwa ku giciro kiri hejuru ugereranyije n’imbuto zisanzwe.”
Ibi bikaba aribimwe mubyatumye pome ku isoko igira agaciro ndetse n’umuhinzi atera imbere mubyo akora.
Pome y’u Rwanda ifite isoko mu mujyi wa Kigali no mu zindi ntara, ariko haracyari icyuho kinini cyuzuzwa n’imbuto zinjizwa mu gihugu zivuye hanze, cyane cyane muri Afurika y’Epfo na Kenya. Ibi bitanga amahirwe ku rubyiruko n’abandi bashoramari bashaka gushora mu buhinzi bugezweho.
Pome si imbuto iramenywa na buri wese mu Rwanda, ariko ni igihingwa cyunguka kandi gifitiye akamaro ubuzima bw’abantu. Kubishyira mu bikorwa bisaba ubushake, amahugurwa no gushakira isoko imbuto z’iwacu. Gushyigikira ubuhinzi bwa pome ni inzira imwe mu zifasha igihugu kugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa no kongera ubukungu bushingiye ku buhinzi.

Umwanditsi: Florence Uwamaliya