Perezida Kagame yakiriye Obasanjo baganira ku mahoro n’umutekano w’Afurika
Ku gicamunsi , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Gen. Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, mu biro bye biherereye muri Village Urugwiro. Uru ruzinduko rwahaye umwanya impande zombi kuganira ku bibazo byugarije akarere, umugabane wa Afurika ndetse n’isi yose, by’umwihariko umutekano n’ubuyobozi bufite icyerekezo.

Ibiganiro byabo byabaye hagati y’abayobozi bombi b’abanyabigwi mu mateka y’imiyoborere n’iterambere ry’Afurika. Perezida Kagame azwi cyane ku ruhare rwe mu kugarura amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no mu kubaka igihugu cy’u Rwanda kibereye benshi isomo mu miyoborere, ubukungu, n’ikoranabuhanga. Muri Afurika no hanze yayo, Kagame akunze kugarukwaho nk’umuyobozi w’indashyikirwa mu gushyira imbere impinduka zirambye n’ubusugire bw’ibihugu.
Gen. Obasanjo, nawe, ni umwe mu bayobozi b’inararibonye bagize uruhare runini mu mateka ya Nigeria no ku rwego rw’umugabane. Yabaye Perezida wa Nigeria inshuro ebyiri — iya mbere nk’umusirikare (1976–1979), n’iya kabiri nk’umuyobozi watowe mu buryo bwa demokarasi (1999–2007). Nyuma y’uko ava ku butegetsi, yakomeje kuba ijwi ry’amahoro, ubutabera n’ubwiyunge mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ndetse aba umwe mu bahamagarira ubufatanye mu gushakira umugabane ibisubizo byawo.
Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Obasanjo byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano muke mu bice bimwe bya Afurika, ihindagurika ry’ikirere, ibibazo by’ubuhunzi, ihungabana ry’ubukungu, n’uburyo ibihugu byakomeza guhuza imbaraga mu guhangana n’ibyo bibazo. Abayobozi bombi bemeranya ko Afurika ikeneye ubufatanye burambye bushingiye ku bwigenge, icyerekezo gihamye, n’imiyoborere ishingiye ku baturage.
Perezida Kagame na Obasanjo basangiye icyerekezo cy’uko Afurika ishobora kwiyubaka ibikesha ubushobozi bwayo bwite, kurushaho kwihesha agaciro no gushora imari mu bantu bayo, cyane cyane urubyiruko.
Uru ruzinduko rwashimangiye ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda n’abandi bayobozi b’intangarugero bo ku mugabane, mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo byugarije Afurika muri iki gihe.

Umwanditsi: Uwamaliya Florence