Abari munsi y’imyaka 20 bakumiriwe Mu igitaramo DJ Marnaud yateguje
Mu rwego rwo gusoza ukwezi kwa Kamena 2025, DJ Marnaud yateguje igitaramo cy’iminsi ibiri kizabera ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, icyakora kikazaba gikumiriwemo abari munsi y’imyaka 20, nk’uko bigaragara ku byapa bicyamamaza.
Ni igitaramo kizaba ku wa 28-29 Kamena 2025.
Mu kiganiro na IGIHE, DJ Marnaud yavuze ko impamvu bahisemo kugendera kuri iyi myaka ari uko iki gitaramo kizabera hanze ya Kigali, abazacyitabira bikazabasaba kurara bityo ahamya ko ari ibyo kwitondera by’umwihariko ku bakiri bato.
Ati “Twahisemo ko hakwitabira abantu bakuru kuko ni igitaramo kizabera hanze ya Kigali, ikindi ni uko bizasaba kurara rero urumva ko abakiri bato bigoye kubemerera.”
Iki gitaramo uretse DJ Marnaud uzaba avanga imiziki, cyanatumiwemo DJ Toxxyk ndetse na Assumanii wo muri Tanzaia umaze kubaka izina nka DJ Allybi.
DJ Marnaud na DJ Toxxyk bo bazava muri iki gitaramo bahita binjira mu myiteguro y’icyitwa ’Toxxyk Xperience’ azakorera mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2025.
DJ Marnaud yateguje igitaramo ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi gikumuriwemo abari munsi y’imyaka 20
DJ Marnaud ni umwe mu bamaze kubaka izina mu kuvanga imiziki mu Rwanda ari nawe wateguye iki gitaramo
DJ Toxxyk azitabira iki gitaramo anitegura gukomereza i Rubavu aho afite igitaramo yise ‘Toxxyk Xperience’ kigiye kuba bwa kabiri
Assumanii wamamaye nka DJ Allybi muri Tanzania yatumiwe muri iki gitaramo
Source:IGIHE