AmakuruAmateka

Urugendo rw’ imyaka 30 ayobora RUB, Dr Donatilla Kanimba ni muntu ki?

Uyu munsi, dufite ishimwe ridasanzwe n’icyubahiro gikomeye, twubaha Dr. Donatilla Kanimba, umwe mu batangije Ihuriro ry’Abafite Ubumuga bwo Kutabona mu Rwanda (Rwanda Union of the Blind – RUB). Nyuma y’imyaka 30 ayoboye iri huriro, Dr. Kanimba yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, asize umurage ukomeye wahinduye ubuzima bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda.

Dr. Donatilla Kanimba, afatwa nkimboni y’abafite ubumuga bwo kutabona

Kuva mu 1995, Ihuriro ry’Abafite Ubumuga bwo Kutabona ryashinzwe na Dr. Kanimba ryagize iterambere rikomeye, rishinga amashami 64 mu gihugu hose, rigamije ubuvugizi, uburezi no gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ubushobozi bwo kwifasha.

Ni urugendo rutari rworoshye na buhoro kuko byamusabye kwitanga birenze urugero kubera ubumuga bwo kutabona, ndetse n’amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.

Uyu mubyeyi Dr. Donatilla Kanimba yavukiye mu karere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo mu 1956, maze ubwo Donatilla yarafite imyaka itanu, nibwo we n’abavandimwe be babyukijwe mu gitondo kare kare n’Ababyeyi babo ba babwira ko bagiye guhungira i Burundi, kubera iterabwoba ryo kwica Abatutsi ryakorwaga n’Abahutu b’abahezanguni ryari rimaze gufata intera mu 1961.

Uyu mubyeyi Dr Kanimba Donatilla avuga ko atibuka ibyabaye murugendo rugana I Burundi we n’umuryango ariko ngo bakigerayo nibwo yatangiye kumva amaso amubabaza cyane, gutyo buhoro buhoro atangira gutakaza ubushobozi bwo kubona.

Kanimba akomeza avuga ko ababyeyi be ntako batagize ngo bamufashe kongera kubona, ariko biba iby’ubusa kuko byakomeje kumera nabi, ndetse n’ Abamisiyoneri b’Itorero ry’Abangirikani b’i Buye mu Ngozi, nabo bagerageje kumufasha ngo avurwe ariko ntibyagira icyo bitanga.

Mur’urwo rugendo rwo gushakira Kanimba ubuvuzi, ababyeyi be baje kumenya ko hari umuganga kabuhariwe umwe rukumbi mu karere k’ibiyaga bigari, wakoreraga mu cyahoze ari Congo Belge, ikaba ari Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo y’ubu,

Nyuma yo kugera kuruwo muvuzi ariko bigoranye, ntiyabashije kumenya uburwayi bwamuteraga kubabara amaso cyane, abonye ko nta kindi gisubizo afite yiyemeza kuyavanamo.

Abifashijwemo na ba bamisiyoneri b’Abangirikani, Dr. Kanimba yagiye kwiga i Nairobi muri Kenya guhera mu mashuri abanza abasha no kurangiza kaminuza, ndetse yewe arakomeza kugera ku kiciro cya gatatu cya kaminuza.

Mu 1995 Dr Donatilla Kanimba yatangije umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona hamwe na bamwe mu bahoze bari mu gisirikare cya FPR Inkotanyi batakarije ubushobozi bwo kubona ku rubagamba rwo kubohora Igihugu mu 1994.

Mu 1996 nibwo bagarutse mu Rwanda maze umuryango barawuzamura ugera ku rwego rwo kugira abanyamuryango bibeshejeho mu byiciro bitandukanye by’ubuzima, ibyo byose abenshi bakaba babikesha kudacika intege kwa Dr Donatilla Kanimba, twagereranya n’imboni y’abatabona nubwo nawe afite ubumuga bwo kutabona.

Mu myaka icumi ishize kandi kaminuza y’umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza ya London (Commonwealth University of London), yamugeneye impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro imushimira akazi gakomeye yakoze.

Tariki ya 21 Werurwe 2025 nibwo, umuryango w’ Ubumwe Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo Kutabona RUB watangaje ikiruhuko cy’umuyobozi wabo Dr. Donatilla Kanimba.

Mu muhango wo kumusezera no kumushimira ibikorwa by’indashyikirwa yakoze Dr. Betty Mukarwego yashimye uruhare rukomeye rwa Dr. Kanimba, aho yagize Ati. “Kubera umuhate wa Dr. Donatilla, Abanyarwanda benshi bafite ubumuga bwo kutabona ubu barize, barakora, kandi bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Nubwo Dr. Kanimba asezeye ku mirimo ye muri RUB, avuga ko azakomeza gutanga umusanzu we aho bikenewe.

Ati. “Niteguye gukomeza gutanga umusanzu aho bikenewe. Nubwo ngiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri RUB, ndacyafite umuhate wo gukora ibishoboka byose kugira ngo abafite ubumuga bwo kutabona bumve ko ari ingenzi kandi bafite agaciro.”

Abanyamuryango ba RUB n’ Abafatanyabikorwa bashimiye byimazeyo Dr. Kanimba Donatilla kumusanzu n’ubwitange ndetse n’umurage ukomeye asize.

Turagushimira, Dr. Kanimba, ku bw’akazi kawe kadasanzwe no kuduhamiriza ko, mu gihe dufite icyerekezo n’umurava, Dushobora gutsinda inzitizi zose, Umurage wawe uzakomeza kudutera imbaraga mu rugendo ruganisha ku muryango urimo bose kandi uboneye.

Umwanditsi w’ Imena

Loading