Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka prince kid yafatiwe muri Amerika.
Prince kid wari waratorotse ubutabera bw’ u Rwanda nyuma yogukatirwa imyaka itanu yafatiwe muri leta zunze ubumwe za amarika.
Imyaka isaga itatu yari ishize ishimwe Kagame Dieudonne uzwi cyane ku izina rya prince kid yihishe nde ntanuvugako yamubonye nyuma yuko yatorotse ubutabera muri 2022 amaze guhamwa nibyaha yaregwaga urukiko rukamukatira imyaka itanu.
mukiganiro nabanyamakuru umuvugizi wujyirije wa goverinoma alain mukurarinda yavuzeko prince kid azafatwa agashyikirizwa ubutabera gusa mugihe yaba atabonetse mu gihugu bazitabaza inzego mpuzamahanga ariko agafatwa.
Byaje kuba rero ubwo prince kid yafatirwaga muri leta zunze ubumwe za Amarika n’ urwego rushinzwe abinjira nabasohoka muri America (ICE) rukaba rwatangajeko rwafashe uyu ishimwe Kagame Dieudonne wimyaka 38 tariki 3 werurwe mu mujyi wa texas.
bakomeza bavugako bamufashe hakurikijwe urupapu rwokumuta muri yombi rwatanzwe nubushinjacyaha bw’u Rwanda muri 2024 mu kwezi kwa 10.
Prince kid wari uhagarariye Rwanda inspiration backup yateguraga amarushanywa ya nyampinga guhera 2014 yahamijwe ibyaha bibiri harimo no gukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato ndetse nicyo gusaba gukora ishimisha mubiri rishijyiye kugitsina.
Uyu prince kid yajyanywe munkiko gicurasi 2022 kurukiko rwibanze rwa kicukiro aregwa ibyaha bitatu gusa yaje guhamwa na bibiri gusa akatirwa imyaka itanu.
Urubanza rwa prince kid nurubanza rutari rworoshye kuko nurubanza rwaburanishijwe mu muhezo ndetse nyuma yokujurira uyu ishimwe aza nokujyirwa umwere nurukiko rukuru rwisumbuye rwa nyarugenge ndetse rutegeka guhita arekurwa gusa ntibyatinze kuko mutarama 2023 nibwo ubushinja cyaha byajuriye kumwanzuro urukiko rwari rwarasomye.
ifugwa rya prince kid rikomeje kuvugisha abataribacye kumbuga nkoranya mbaga.
Ishimwe Dieudonne afujyiwe muri leta zunze ubumwe za America muri ICE mugihe hatejyerejwe igihe azashyikirizwa inzego zibishinzwe z’ u Rwanda.

Umwanditsi: Uwanyirigira Diane