AmakuruImibereho myizaUbuzima

Kigali: MJOLP igiye gutanga insimburangingo n’ imbago ku bafite ubumuga

Itangazo rya MULINDI JAPAN ONE LOVE PROJECT rivuga ko abafite ubumuga batuye mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge bazahabwa insimburangingo n’imbago ku ubuntu.

Tariki ya 18 Werurwe 2025 nibwo uyu muryango uzatanga ubufasha bw’ insimburangingo n’imbago ku bantu bafite ubumuga babyifuza.

Ni igikorwa kizabera Kimihurura aho umuryango wa MULINDI JAPAN ONE LOVE PROJECT ukorera kuva saa mbiri za mugitondo, kandi n’abafite insimburangingo cyangwa imbago bahawe na MULINDI JAPAN ONE LOVE PROJECT byashaje bizasanwa ku buntu nyuma yaho abahawe ubufasha bose bazasubizwa itike.

MULINDI JAPAN ONE LOVE PROJECT ni umuryango utari uwa leta ugamije gufasha abantu bafite ubumuga kubona ubushobozi bwo kugenda no kwigira. Washinzwe mu 1996 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho abantu barenga miliyoni 1 bishwe, naho abandi benshi bahura n’ubumuga.

Uyu muryango umaze gufasha abarenga 8,000 babaha insimburangingo, amagare y’abafite ubumuga, n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi ku buntu.

Uwanditsi w’ Imena

Loading