AmakuruImikino

Ibiciro by’ umukino udasanzwe uzahuza APR na Rayon byatangajwe.

Umunsi w’imbonekarimwe, umwe mu minsi ikunze gutera ibyishimo abakunzi b’umuprira w’ amaguru n’abanyarwanda muri rusange dore ko benshi bavuga ko ari ubukwe, amatike yuy’umukino uzahuza ikipe ya APR na Rayon Sport yagiye hanze.

Uyu mukino uteganyijwe kuba tariki ya 9 Werurwe 2025, ukazaba ari umunsi wa 20 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, iminsi ikaba iri kubarirwa ku ntoki kugirango ibi bikura nkota byesurane.

Ni umukino uzabera kuri stade amahoro saa cyenda z’amankwa, ukaba ujyiye kuba Rayon Sport iyoboye shampiyona aho irusha amanita 2 APR.

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR izakira umukino, bwatangaje ko guhera tariki ya 7 kugeza ku munsi w’umukino. amatike azaba ari 5000 Frw, 7000 Frw, 40,000 Frw na 120,000 Frw, ndetse na 1000,000 Frw, naho mbere yahoo ubu amatike arimo kugura amafaranga 3000 Frw, 5000 Frw, 30,000 Frw, 50,000 Frw, 100,000 Frw na 1,000,000 Frw.

Uburyo buri gukoreshwa kugeza ubu kugirango ubone iteke ukanda *939#.

Umukino wabanje amakipe yombi yaguye miswi  0 – 0

Uyu mukino uzasiga hamenyekanye niba Rayon izakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona ndetse no kwanikira mukeba wayo APR, ariko nanone APR nayo ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize ifite amahirwe yo gutsinda nayo ikayobora urutonde.

Umwanditsi w’ Imena.

Loading