Rubavu: Uburyo Bushya bw’Ifumbire Bwongereye Umusaruro Abahinzi Bibatera Ishema
Mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, hashyizweho amabwiriza mashya yo gukoresha ifumbire mu buhinzi bw’ibirayi, hagamijwe kongera umusaruro no kugabanya ibiciro by’ibirayi, Nubwo abahinzi batangiye babishidikanyaho, ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha ibiro 350 kg kuri hegitare aho bavanga NPK, DAP na n’ ifumbire ya Urea hanyuma bigatanga umusaruro mwinshi kurusha ibiro 600 kg kuri hegitare bakoreshaga mbere.

Ubushakashatsi bwakozwe na RAB ku bufatanye na CIP na CGIAR Excellence in Agronomy (EiA) bwagaragaje ko ikoreshwa ry’ifumbire idahwitse byatumaga habaho gusesagura bidatanga umusaruro wifuzwa.
Ugushyingo 2024, nibwo u Rwanda rwatangije amabwiriza mashya y’ifumbire ku birayi n’umuceri, maze ibisubizo by’ibigeragezo biheruka bigaragaza neza ko gukoresha ifumbire nke ariko ikize ku ntungamubiri bigira akamaro kanini ku musaruro.
Ni mwurwo rwego tariki 6 Gashyantare 2025, habaye igikorwa cyo kwerekana ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza mashya i Rubavu. Mu ruzinduko rwakozwe, n’abashakashatsi bo muri RAB (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi) bayoboye itsinda ryo mu mirima ibiri yakorewemo igerageza aho habanje gushyira ifumbire mu bipimo bitandukanye.
Félicien Nsengiyumva, umwe mu bashakashatsi ba RAB, ni we washinzwe gusarura ibirayi byari byaratewe muriyo mirima y’igerageza, akaba yaratangaje ko ibiciro byavuye muriyo mirima byari bishimishije.
Mu igerageza ryakozwe, umurima wakoreshejwemo ibiro 350 kg kuri hegitare wasaruwe toni 4.6 mu gihe uwakoreshejwemo ibiro 600 kg kuri hegitare wasaruye toni 4.1
Dr. Bester Mudereri wa CIP yavuze ko iyi gahunda ishingiye ku bushakashatsi bukoresha machine learning na artificial intelligence (ubwenge karemano), ibi bikaba bizafasha abahinzi kubona umusaruro mwinshi ku giciro gito.
Abahinzi nka Azarias Niyonzima bemeza ko ubu buryo bushya bwagaragaje itandukaniro ndetse inyungu kandi biteguye kubukomeza.




Mukwandika iyi nkuru hifashishijwe amafoto na interuruo zimwe na zimwe zo kuri rwandainspirer.com
Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye