AgricultureAmakuruibidukikijeIkoranabuhangaUbuhinzi

Icyogajuru cya TROLL Kigiye Gufasha u Rwanda mu Guteza Imbere Ubuhinzi, Gikora Gute?

Ku wa 14 Mutarama 2025, saa 9:09 z’umugoroba ku isaha y’i Kigali, icyogajuru cya SpaceX Falcon 9 cyahagurutse kuri Vandenberg Space Force Base, iherereye muri California, maze gitwara ibyogajuru 131, birimo na TROLL, icyogajuru cyakozwe n’ikigo TRL Space cyo muri Repubulika ya Czech.

 TRL Space ni ikigo cyibanda ku gukora ibyogajuru bito byitwa CubeSat, kurubu iki kigo gifite ishami mu Rwanda ryitwa TRL Space Rwanda.


Icyogajuru TROLL kizajya kizenguruka Isi mu kirere cya Low Earth Orbit (LEO), akaba arahantu hagize urugendo rwa kilometero 2,000 uvuye ku butaka. Iki kirere cyegereye Isi gikunze gukoreshwa n’ibindi byogajuru byinshi kubera aho cyegereye ubutaka, bituma kibasha gutanga amakuru afatika kandi vuba.


Iki cyogajuru TROLL kizajya gifatanya na Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) mu gushaka amakuru afasha mu bushakashatsi ku bihingwa byo mu Rwanda.

Aya makuru azajya akoreshwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere uburyo bwo gucunga neza ubutaka n’ibihingwa.


Kuruhande rwo mu gisate cy’ ubuhinzi mu Rwanda, icyogajuru TROLL kizafasha Repubulika ya Czech mu gukurikirana ibikorwa byo gutema amashyamba no kwangiza ubutaka n’amaz binyuze mu bufatanye n’Ishyirahamwe ry’ubushakashatsi mu by’isanzure rya Maldives (MSRO), kizajya gikusanya amakuru ajyanye no kwiyongera kw’ubushyuhe n’urwego rw’amazi mu birwa bya Maldives.


Ikoranabuhanga ryakoreshejwe kuri TROLL rizifashishwa mu gukora ikindi cyogajuru gifitanye isano na TROLL, kikaba kizakorerwa mu Rwanda.

Iki cyogajuru gishya kizaba gifite ibyuma bishobora gufata amakuru mu mabara atandukanye, bikaba byitezweho gutanga amakuru yihariye ku bihingwa, ubuzima bw’ubutaka, n’ibindi bijyanye n’ibidukikije.

Nk’uko Petr Kapoum, Umuyobozi Mukuru wa TRL Space Rwanda, yabitangaje, icyogajuru cy’u Rwanda kizaba cyuzuye muri Kamena 2026, nyuma y’amezi 20 kirimo gutunganwa, aho imitimo yo gutangira kucyubaka yatangiye mu Ukwakira 2024. Iki cyogajuru nikimara gutunganywa, kizoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo cyoherezwe mu kirere giturutse kuri Kennedy Space Center cyangwa Cape Canaveral, hifashishijwe icyogajuru cya SpaceX Falcon 9.

Icyogajuru Kirimo Gukorerwa Mu Rwanda Kimeze nka TROLL, Kizoherezwa mu Kirere muri Kamena 2026


Uyu mushinga uragaragaza uruhare rukomeye u Rwanda rugenda rugira mu ikoranabuhanga ry’isanzure, ndetse no gukomeza gukoresha udushya mu guhanga ibisubizo birambye ku buhinzi no kubungabunga ibidukikije.

Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye

Loading