Kunshuro Ya 10,Kaminuza ya UTB Yatanze Impamyabumenyi Ku Banyeshuri 1100.
Abanyeshuri 1100 bo muri Kaminuza y’igisha Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’ ubukungu UTB (University of Tourism, Technology and Business Studies), basoje amasomo y’ikiciro cya mbere cya kaminuza, maze bahabwa ubutumwa bwo guhanga udushya muri sosiyete yaho bagiye.
Tariki 22 Ugushyingo 2024 nibwo Abanyeshuri 1100 bahabwaga impamyabumenyi zabo, ukaba wari witabiriwe n’abanyeshuri, abarezi, ndetse n’abayobozi bakuru b’ibigo bitandukanye mu gihugu n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango dore ko hashize igihe hafunguwe ishami rya UTB, ndetse na Mayor wa Akarere Ka Rubavu naho hari ishami rya UTB nawe yari yitabiriye ibi birori.
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi abayobozi batandukanye bagiye batanga impanuro ku banyeshuri ndetse babibutsa ko bagomba guha agaciro imirimo izabafasha gutangira inzira nshya bagiye kujyamo.
Abanyeshuri barangije bigishijwe uburyo bwo guteza imbere ubukerarugendo bw’igihugu, harimo kumenya neza uburyo bwiza bwo kwakira ba mukerarugendo ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda zo gukurura abashyitsi bashya.
Mu mpanuro abanyeshuri barangije bahawe harimo kuba aribo nyingi ya mwamba mu gukomeza kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda no gukora mu buryo butanga inyungu ku gihugu kandi bakanahanga udushya binyuze mw’ikoranabuhanga.
Ku bijyanye n’ ikoranabuhanga, abanyeshuri bashinzwe kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga harimo gukora imishinga y’ubushakashatsi ifite agaciro kanini mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Abanyeshuri Barangije Kaminuza muri UTB Bahize Gukora Impinduka Mu Muryango NYARWANDA
Abanyeshuri bishimiye kuba bageze ku ntego zabo nyuma y’igihe kinini bari bamaze mu masomo bakaba bahize gukora impinduka mu muryango nyarwanda.
Abanyeshuri barangije, bakora akazi ku giti cyabo cyangwa mu bigo bitandukanye, bavuga ko bafite icyizere cyo gukora impinduka zikomeye mu nzego zose bagiyemo. Umwe mu banyeshuri barangije muri Business Studies, Olivier Nsengiyumva, yavuze ko azakoresha ubumenyi yakuye muri kaminuza mu gufasha ibigo bito n’ibikiyubaka gutera imbere.
Olivier Nsengiyumva Ati, “Ubucuruzi ntabwo bugomba guhora bushingiye ku buryo bwa gakondo gusa. Dukeneye kwinjiza ikoranabuhanga mu buryo bwa buri munsi, mfite imishinga myinshi kandi myiza nizeye ko izafasha abanyarwanda muri rusange,”
Gislaine Iradukunda urangije ikiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry’ ubukerarugendo, yavuze ko kaminuza yabahaye ubushobozi bwo gufasha igihugu kuzamura urwego rw’ubukungu.
Gislaine Ati, “Nibwo tugiye hanze ku isoko ry’umurimo bivuzengo dufite urugendo rurerure imbere, ariko intumbero yacu n’ugukomeza gutanga ibisubizo ku bibazo by’ingutu biri ku rwego rw’igihugu ndetse no mu rwego mpuzamahanga.
Mukarubega Zulfat ni umuyobozi ushinzwe Kaminuza ya UTB, yavuze ko atewe ishema n’ Abanyeshuri basoje amasomo yabo kandi ko abafitiye ikizere ko bazatanga umusaruro ufatika ku gihugu n’ abagituye.
Madam Zulfat Mukarubega Ati. “Aba banyeshuri tubitezeho byinshi kuko twizeye ko inyigisho twabahaye zizabagirira akamaro nibazishyira mu bikorwa.”
Yasoje Ashimira abafatanyabikorwa batandukanye harimo MTN na Hotel Ste Famille ndetse n’abandi, anasaba ababyeyi kujya barihirira abana babo amashuri ngo kuko iyo babikoze bakura imiryango yabo mubukene yewe bakanafasha barumuna babo kwiga bakanateza igihugu imbere muri rusange.
Ababyeyi nabo bavuzeko bakurikije uko abana babo bakurikiye amasomo, ntakabuza ko babitezeho kuba bafite ubumenyi buhagije bwo gukora impinduka mu bikorwa by’ubukerarugendo no gukurura abashyitsi hamwe n’ ubushobozi bwo gutegura imishinga y’ubukerarugendo irambye kandi inoze izafasha benshi mu kubaha akazi maze bakiteza imbere hamwe n’imiryango yabo.
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 10, wabereye rimwe n’umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya ya UTB, iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama
Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye