Burindi Anastase Arasaba Inkunga yo Kuvuza Umwana We Umaze Imyaka 3 Arwaye, Mu Gihe n’ Umugore We Batakibana Kubera Afite Uburwayi bwo mu Mutwe.
Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Ndarage, Umudugudu wa Karambi, umuturage witwa Burindi Anastase arasaba inkunga yo kuvuza umwana we w’umuhungu ugiye kumara igihe kingana n’imyaka 3 arwaye, akaba avuga ko byamunaniye kumuvuza kubera ikibazo cy’ubukene kimwugarije.
Anastase avuga ko umwana we yafashwe n’indwara ikomeye yatumye bimwe mu bice by’ibanga bye bibyimba cyane, ku buryo bukabije.
Yasobanuye ko yamujyanye kwa muganga ku kigonderabuzima cya Buyoga, ariko bamwohereza ku bitaro bikuru bya Rulindo. Aho naho bamwohereje I kigali kuri CHUK (Centre Hospitalier Universitaire de Kigali), Ngo kuko ari ho bashobora kumufasha, ariko we akomeza avuga ko adashobora kujyayo kubera ubukene no kubura ubushobozi bwo gukora urugendo rujya i Kigali, akaba ariho ahera asaba ubufasha.
Anastase avuga ko ari we wenyine ufite inshingano zo kwita ku mwana we kubera ko mama we yaje kugira uburwayi bwo mu mutwe bituma batandukana.
Anastase Ati. “umugore wange yagize ikibazo cy’ uburwayi bwo mu mutwe,ibyo biba inandaro yo kuba tutakiri kumwe ngo amfashe kwita kuruyu mwana wacu twabyaranye”.
Anastase kandi ubwite nawe ubwe avuga ko ubuzima bwe butameze neza ngo kuko nawe afite uburwaye bwamubayeho karanda.
Ati “mfite uburwayi bw’amavi, ntago nshobora kugenda neza, ndetse rimwe na rimwe iyo harigihe bumfata cyane bukanambuza kuba nakora indi mirimo isanzwe”.
Kugeza ubu, Anastase avuga ko yamaze gufata ingendo ebyiri ajya I Kigali CHUK, ariko agasubira inyuma kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ikiguzi cyo kujya i Kigali. Yashatse ubufasha mu nzego z’ubuyobozi, aho yabasabye inkunga mu buryo bwo kwandika ibaruwa, ariko kugeza ubu nta gisubizo arabona.
Avuga nanone kandi ko n’ubwo afite iki kibazo cyo kubura ubushobozi, yiteguye gukora ibishoboka byose akava mu bukene, akaba atinya ko igihe cyose umwana we atavurirwa ku gihe bishobora kumuviramo ubumuga bwa burundu.
Anastase asaba ubufasha bwihuse ku rwego rw’ubuyobozi cyangwa se ku bantu bafite ubushobozi ko bamufasha, mu rwego rwo kubona amafaranga yo kuvuza umwana we, ndetse nawe akabona ubufasha bwo kwivuza uburwayi bw’amavi akunda kumufata, kugirango azabashe kwikura mu bukene ashaka icyo gukora cyamutunga hamwe n’umwana we.
Anastese Burindi Ati. “Mbonye ubufasha nakora nkiteza imbere, kandi nta kabuza kuko niteguye kwishakamo ibisubizo no gukomeza gushyira imbaraga mu kwiteza imbere, ndetse no gufasha umwana wange”.
Umwanditsi: Diane Uwanyirigira