AmakuruPolitiki

Imbamutima z’ Umukandida Mpayimana n’ Uburyo Ibyavuye mu Matora Yabyakiriye

Nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) imaze gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, Umukandida wigenga Mpayimana Philippe yatangaje ko icyo yifuzaga ari uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo.

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe wagize amajwi 0,32%, yavuze ko icyo yifuzaga ari uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi, asobanura n’uko yabonaga ubwitabire mu gihe cyo kwiyamamaza.

Yagize ati “Njyewe icyo nifuzaga ni uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo. Ibijyanye n’umubare w’amajwi ndetse n’umubare w’abazaga mu bikorwa byo kwiyamamaza byanjye, ntabwo mbitindaho, icy’ingenzi ni uko twebwe turi Abanyarwanda bashoboye gutanga uruhare mu buyobozi. Kuba amajwi wenda yagabanuka ugereranyije n’ayo nagize mu kwiyamamaza mu myaka irindwi ishize ntabwo bisobanuye ko ubushobozi bwanjye bwagabanutse.”

Mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri 2017, Mpayimana Philippe yaratsinzwe, aho yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.7%.

NEC yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr. Habineza Frank yagize 0.53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize amajwi 0.32%.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) izatangaza iby’agateganyo byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite tariki 20 Nyakanga 2024, mu gihe bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

By: Imena

Loading