AmakuruIyobokamana

Idini ya Islam yabonye Umuyobozi Mushya Kurwego rw’ Igihugu “Mufti w’U Rwanda”

Mu muhango wabaye kuri Iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, mu mujyi wa Kigali ku Rwego rw’ Igihugu umuryango w’ Idini ya Isalm RMC (Rwanda Muslim Community) muri rusange hatowe umuyobozi mushya ariwe Sheikh Musa Sindayigaya.

Nyuma y’ Igihe cy’ Imyaka 8 Sheikh Salim Hitimana ariwe uyobora umuryango w’ Aba Islam mu Rwanda, yavuze ko igihe cyarikigeze ngo nawe aruhuke kandi akaba afitiye ikizere uwahawe inshingano zo kuyobora kuko bari basanzwe bakorana kandi ubwo bushobozi akaba yabumubonagamo.

Sheikh Hitimana Salim, Mufti Ucyuye Igihe Ati. “Kuva Jenoside yakorewe abatusti ikirangira nibwo natangiye inshingano z’ivugabutumwa nkaba numva nuko rero igihe cyari kigeze ngo duhe umwanya abakiri baton abo babashe kugira itafari bongera ku muryango wabo kandi tubonereho kubasha kubagira inama hakiri kare kuko nubundi umwanya bagiyeho ubu niho baganaga”.

Mufti mushya watowe, Sheikh Sindayigaya Musa, avuga ko gukomeza kubaka ubumwe bwa Abayislam kuko aribwo buryo bwubakirwaho intego, umusingi n’ibindi mu gihe abishyize hamwe baba bashaka kugera kure heza.

Mufti w’ U Rwanda Ucyeye Igihe, Sheikh Salim Hitimana, yicaye kumwa 2 uturutse ibumoso naho Mufti w’ U Rwanda Uriho Ubu Sheikh Sindayigaya Musa, icaye hagati uhereye Iburyo

Sheikh Musa Sindayigaya Ati. “Intego dufite nugukomeza kubaka ubumwe bw’abayislam kuko iyo abantu bashyize hamwe n’ibindi kubigeraho biroroha kuko baba shyize imbaraga zabo hamwe”.

Mufti w’ U Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya Yajomeke avuga ko bazakomeza kureberahamwe ibikorwaremezo bifitiye abayislam n’abanyarwada muri rusange akamaro bakurikije imishinga uko izaba imize.

Mufti Mushya w’ U Rwanda Sheikh Musa Yasoje agira Ati. “Tuzakomeza kandi kwimakaza imiyoborere ibazwa inshingano ndetse no kwemera ibyo bazatwereka ko bitagenda neza kugira ngo turebe tubashe kubikosora kuko burya iyo abantu bakunenze haribyo ukosora kandi burya abayobozi ni abantu barakosa ntago ari abayamalayika.

 Amatora yatangiye tariki 4 Gicurasi, ubwo hatorwaga komite y’amatora naho tariki 11 Gicurasi komite rusange y’abashehe (sheikhs) yarateranye akaba arinayo yatorewemo abashehe bagombaga kuzahatanira imyanya itorerwa mu muryango wa Abayislam mu Rwanda.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *