Ibyaranze umutekano wa bantu n’ibintu Hagati ya Mutarama na Kamena 2023
Hagati ya Mutarama na Kamena uyu mwaka 2023, Ibiza byangije inzu zigera 6000, ibyumba by’amashuri 66, hegitare z’imirima yabaturage ihingwamo 1490, hapfa amatungo 681 ndetse n’ibiraro 63.
Ministri w’umutekano mu gihugu, Alfred Gasana yabivuze mu kiganiro yahaye itangazamakuru cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’ubutabera, Umumyamabanga mukuru wa RIB( Rtd) Col Jeannot Ruhunga ndetse n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye.
Alfred Gasana yavuze ko ibyaha bigaragara mu Rwanda muri iki gihe harimo ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, inkongi z’umuriro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ibindi. Hagaragara kandi gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, gusambanya abana no gukora ubucuruzi butemewe, byose hamwe bihujwe birengeje 93% by’ibyaha byose biri mu Rwanda.
Ubusinzi buri mu bituma Abanyarwanda benshi bakora ibyaha, izindi mpamvu zikaba amakimbirane mu miryango ashingiye ku mikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana avuga kandi ko ikindi kibangamira umutekano w’Abanyarwanda muri rusange ari impanuka zikorerwa mu mihanda.
Ati: “Umutekano wo mu muhanda nawo si shyashya kuko abantu barapfa, abandi bakahamugarira bya burundu. Muri rusange ibyaha bigaragara mu muhanda umubare munini w’ababigenderamo ni abanyamaguru, abamotari n’abatwara amagare.” Mu buryo butandukanye n’uko abenshi bashobora kubitekereza, Intara y’Uburasirazuba niyo ikorwamo impanuka nyinshi mu Rwanda. Hakurikiraho Umujyi wa Kigali, Intara y’Uburengerazuba, Amajyepfo hagaheruka Intara y’Amajyaruguru. Ku byerekeye impanuka kandi ibizitera ni byinshi ariko iza ku mwanya wa mbere ukutagabanya umuvuduko aho bikwiye.
Polisi y’u Rwanda yasubukuye ubukangurambaga bwa “Gerayo amahoro” bugamije gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda Aho buriwese asabwa kubugiramo uruhare yirinda amakosa yateza impanuka.
By: Bertrand Munyazikwiye