Nyuma y’Inama ya ASFM2023 yaberaga I Kigali Abayitabiriye basuye Urwibutso rwa Kigali

Abitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 10 y’Ihuriro ry’Abahanga bmu bumenyi n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basonurirwa amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bashyitsi baturutse mu bihugu bigera kuri 40 byo hirya no hino muri Afurika banasobanuriwe inzira yo kongera kubanisha Abanyarwanda bunze ubumwe n’urugendo rwo kubaka igihugu mu myaka 29 ishize.

Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, babanje kwerekwa filime mbarankuru irimo ubuhamya bugaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Umukozi w’uru rwibutso yabasobanuriye uburyo amacakubiri yacengejwe muri sosiyete nyarwanda n’abakoloni, uko ubutegesti bwakurikiye ubukoloni bwakomeje kwimakaza urwango rushingiye ku moko, hagamijwe gutoteza Abatutsi.

Yababwiye ko icyo gihe ubutegetsi bwariho bwatoje imitwe yitwaje intwaro yari igamije gukomeza ibikorwa by’iyicarubozo byakorerwaga Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Nyuma yo gushyira indabo ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gutemberezwa ibice bigize urwibutso, bakurikijeho kunamira no gushyira indabo ku mva.

Bamwe muri aba bashyitsi baganiriye nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda ari amahano adakwiye kuzongera kubaho ukundi ku Isi.

Umunyakenya Dr John Kimani Mungai, yavuze ko yashenguwe n’amateka y’ibyabaye mu Rwanda ariko by’umwihariko ubugome abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje mu kwica abana.

Ati “Ibyo nabonye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ibyakorewe abana, biteye agahinda cyane, byashenguye umutima wanjye. Ndasenga ngo ibintu nka biriya ntibizongere kuba ukundi ahantu aho ari ho hose ku Isi.”

Uretse gusura urwibutso rwa Jenoside, aba bashyitsi banatemberejwe ibice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali babasha kwibonera n’amaso ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 29, Jenoside ihagaritswe na FPR Inkotanyi.

Inama Mpuzamahanga ya ASFM [African Society of Forensic Medicine] yaberaga mu Rwanda hagati ya tariki 7-10 Werurwe 2023. Yakiriwe na Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera [Rwanda Forensic Laboratory].

Ubwo aba bashyitsi bageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

By: imena

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *