AmakuruHEALTHUbureziUbuzimaumuryango

Mageragere: Barishimira Ko Bahawe Amarerero Basigamo Abana Babo Bagiye Mu Kazi

Ababyeyi bo mu cyiciro cya mbere bari muri gahunda ya vup yimirimo yamaboko mu murenge wa mageragere mu karere ka nyarungenge barishimira amarerero bahawe. Ni mu gihe mbere iyo bajyaga ku mirimo abana babo basigaraga ntawe ubarera bagasanga abana babo bakomeretse cyangwa bamwe bakareka iyo mirimo. Ubuyobozi bwumurenge wa mageragere buvuga ko kugirango iyi gahunda ijyeho aruko byaje kugaragara ko mbere aba babyeyi bo mu cyiciro cya 1 bari muri gahunda ya vup y’imirimo y’amaboko iyo bajyaga ku mirimo abana babo basigaraga ntawe ubarera.

Mu murenge wa mageragere mu karere ka nyarugenge bamwe mu babyeyi bakora muri vup y’imirimo y’amaboko bavugako bahuraga n’ikibazo cyo kuba baraburaga aho basiga abana babo. Bagiye mu kazi bityo bakarwara indwara ziva kumirire mibi kubera kubura ababitaho. Nyuma yu’ko ubuyobozi bw’umurenge wa Mageragere bubashyiriyeho gahunda y’irerero baje kubona aho basiga abana babo bakabona uko bakora imirimo batuje.

Nishimwe Seraphina umubyeyi urerera mw’irerero rya Gisunzu akagali ka Bunzenze agira ati “twarabatereranaga ugasanga yaguye mu kirombe yanahiye yokejwe nabandi bana kubera kubura umwitaho ariko kurubu ntabishobora kubaho kuko tubashyikiriza abarezi bakabitaho.”.

Mukagakuru Epiphanie akomeza agira ati” twirirwaga turwana nabo mu rugo ariko ubu twarabohotse tubona uko tujya mu kazi turakora tugataha tukajya gufata abana mu marerero.”

Kavoma Norbert umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mageragere avuga ko aya marerero abafasha mu kurwanya igwingira ry’abana, ihohoterwa ryabakorerwaga ndetse n’imirire mibi yabo iterwa no kutitabwaho n’ababyeyi mu gihe bagiye mu mirimo kuko babasigaga bonyine ariko ubu bakaba basigara mu marerero babitaho uko bikwiriye

Kavoma Norbert agira ati “nukurinda no gukumira indwara zituruka ku mirire mibi kuko umwana iyo yiriwe mw’irerero bamwitaho umubyeyi we agasanga ameze neza, tubasha kumenya ubuzima bw’abana kuko tuba dufite aho tubarebera tuba dufite umubare w’abana ba buri rerero naho bakorera”

Kuri ubu mu murenge wa mageragere hari amarerero 17 buri rerero harimo abana 15 baturuka mu ngo 15, buri rerero rigira abarimu 7 basimburana umunsi ku wundi. iyi ikaba ari gahunda imaze imyaka 3.

By Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *