Rubavu:Abajura babiri bashatse kurwanya polisi irabarasa bahita bapfa

Mu Mudugudu w’Ubutabera, Akagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu, abantu babiri bivugwa ko ari abajura baraye barashwe na polisi y’u Rwanda bahita bapfa naho abandi baracika.

Aya makuru y’iraswa ry’aba bajura akaba yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Natara y’Uburengerazuba ,Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire aho yavuze ko barashwe ubwo bageregezaga kurwanya abapolisi bari bagiye kubafata.

Ati’’Polisi yari ifite amakuru y’ahantu bihishe (abajura)bafite n’ibyo bibye , Polisi ijya kubafata , abo bajura batangira kurwanya abapolisi dore ko bari bitwaje n’intwaro gakondo zirimo imipanga n’ibindi byuma , mu kurwanya abapolisi nibwo barashemo babiri bahita bitaba Imana’’

CIP Kanamugire yatangarije Radio Rwanda ko aba abajura babiri barashwe bagahita bitaba Imana ari uwitwa Ndayambaje Etienne n’uwitwa Eric Ishimwe.

Akomeza avuga ko aba bajura aho bari bihishe Polisi yahasanze ibikoresho bitandukanye harimo za Televiziyo,Amafaranga ,Mudasobwa ebyiri n’imyenda yo mu rugo ,telefone n’ibindi bari bibye.

CIP Kanamugire yongeraho ko aba bajura bageraga kuri batanu ngo uretse babiri barashwe abandi bahise biruka baracika.

Hakaba hakurikiyeho gushakisha abandi bajura bakorana n’iri tsinda naho abarashwe imiryango yabo ikaba iri buze gufata imirambo yabo ikajya kubashyingura.

Nyuma y’uko abo bajuru baraswa , hateranijwe  inama y’Abaturage,inabera hafi yaho abo bajura barasiwe hagamijwe gukangurirwa kwirindira umutekano,ndetse no gutangira amakuru kugihe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *