AmakuruPolitikiUncategorized

Ingabo z’u Bufaransa zishe umuyobozi wa Al-Qaeda muri Afurika y’amajyaruguru

U Bufaransa bwatangaje ko bwishe Abdelmalek Droukdel wari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda mu majyaruguru ya Afurika, aho yaguye mu gitero cyagabwe muri Mali.

Minisitiri w’Ingabo z’u Bufaransa Florence Parly, yatangaje ko Droukdel hamwe n’abantu be ba hafi biciwe mu majyaruguru y’icyo gihugu ku wa Gatatu.

Ingabo z’u Bufaransa kandi ngo zafashe umuyobozi mukuru mu mutwe wa Islamic State muri Mali, mu gikorwa cyabaye muri Gicurasi. Ni ibikorwa ngo byashegeshe cyane iyo mitwe yitwaje intwaro.

Yakomeje ati “Ingabo zacu ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bo muri Sahel, bazakomeza kubahiga ubudatuza.”

Droukdel yari ashinzwe ibikorwa bya al-Qaeda mu majyaruguru ya Afurika (Al-Qaeda in the Islamic Maghreb, AQIM), akanayobora ibikorwa byayo muri Sahel aho bakoraga mu izina rya Jamaat Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM).

Naho umuyobozi muri Islamic State wafashwe, Mohamed Mrabat, yari umurwanyi n’umuyobozi ukomeye muri uwo mutwe.

Ku wa 7 Gicurasi umutwe wa Islamic State warwanye inkundura na al-Qaeda muri Mali na Burkina Faso, aho bashinjaga JNIM kuvogera ibirindiro byayo, gukumira amayira yabagezagaho ibikomoka kuri peteroli no guta muri yombi abarwanyi ba IS.

Abdelmalik Droukdel uri mu myaka 40, bivugwa ko yarwanye muri Afghanistan ndetse yafataga uwahoze ari umuyobozi wa al-Qaeda muri Iraq, Abu Musab al-Zarqawi, nk’icyitegerezo.

Ku buyobozi bwe, AQIM yagabye ibitero bitandukanye birimo icyahabaye mu 2016 kuri hotel yo muri Burkina Faso mu murwa mukuru Ouagadougou, cyahitanye abantu 30 abandi 150 bagakomereka.

Mu mwaka wa 2012 yakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwo muri Algeria nyuma yo guhamwa nubwo atari ahari n’ibyaha byo kwica, kuba mu mutwe w’iterabwoba no gugaba ibitero yifashishije ibisasu.

Ibyo birego byarebanaga n’ibisasu bitatu byatewe mu murwa mukuru Algiers muri Mata 2007, byahitanye abantu 22 naho abarenga 200 bagakomereka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *