AmakuruPolitikiUbukunguUncategorized

Minisitiri w’Intebe yafunguye ku mugaragaro ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri,taliki ya 29 Ukwakira 2019,Minisitiri w’Intebe Dr. Edward Ngirente yafunguye ku mugaragaro imodoka zikoresha amashanyarazi zigiye gukora bwa mbere mu Rwanda.

Muri uyu muhango wabereye muri Kigali Convetion Centre,Minisitiri Ngirente yafunguye ku mugaragaro izi modoka z’uruganda rwa Volkswagen zikoresha amashanyarazi.

Mu ijambo rye,Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente yavuze ko kuba u Rwanda rugiye gukoresha izi modoka zikoresha amashanyarazi bigaragaza intera ikomeye rumaze kugeraho mu kurinda ibidukikije ndetse by’umwihariko mu ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Abanyarwanda bose bamaze kumenya ko kurinda ibidukikije ari inshingano yabo ya mbere. Twizeye ko gukora ingendo mu binyabiziga bitangiza ibidukikije bizagabanya ukwangirika kw’ibidukikije.

Mu izina rya Nyakubahwa perezida Kagame,ndashimira Volkswagen na Siemens kuri uyu mushinga w’indashyikirwa bakoze.Mu minsi ishize perezida Kagame yafunguye uruganda rwa Mara Phones ruzajya rutunganyiriza telefoni za Smartphones mu Rwanda.Ibi biragaragaza ko igihugu gikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga.Turifuza ko ubufatanye bwa Volkswagen na Siemens bwadukorera sitasiyo iha umuriro w’amashanyarazi imodoka.

Izi modoka 4 zikoresha amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, ziswe e-Golf, zakozwe ku bufatanye bwa Volkswagen n’ikigo cyo mu Budage  Siemens , kizajya gitanga uburyo bwo kongera umuriro w’amashanyarazi mu modoka.

Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda , Rugwizangoga Michaella yavuze ko e-Golf zitaratangira kugurishwa mu gihugu kubera ko bisaba ko habanza hakanozwa uburyo bwo kuzikanikira mu gihugu zagize ikibazo, kubona abatekinisiye bahagije n’ibindi. Icyakora ngo bishobora gutangira vuba.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika Volkswagen igeragerejemo imodoka zayo zikoresha amashanyarazi.Iyo iyi modoka yuzuye umuriro ishobora kugenda ibilometero 230 ariko biterwa n’ubutumburuke bw’aho igenda n’ibindi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *