Amakuruibidukikije

I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ya 6th World Congress on Agroforestry, igamije kugaragaza uburyo ubuhinzi bujyanye n’ibiti bushobora guteza imbere imibereho y’abaturage, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukungu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Agroforestry for People, Planet & Profit.”

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda,

Dr. Bernadette Arakwiye    yagaragaje ko gutera igiti bidahagije, ahubwo ko kwita ku biti no gukurikirana igiti kugeza gikuze ari ingenzi, kugira ngo ubutaka butangirika kandi abaturage babone inyungu zifatika. Yagize ati: “Ni ngombwa gukurikirana igiti, kwita ku mashyamba, ndetse no gushyiramo ibikorwa byungura abaturage nk’imitiba y’inzuki cyangwa ubuhinzi bw’ibiti bifite agaciro k’ubucuruzi.”

Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda

Abahinzi batandukanye bagaragaje uburyo batunganya ibikorwa byabo mu mashyamba ya Nyungwe na Ikaza Nyaruguru, aho buri wese afite umwihariko: umwe yita ku mitego y’inzuki ikabyara ubuki, undi ahinga icyayi n’ibiti by’imbuto. 

Bwana Eric Niyonzima, umuhinzi w’inzuki, avuga ko ubu abona ubuki kandi imbuto ze ziriyongera kubera uburyo yita ku biti. Yagize ati: “Imitego y’inzuki ifasha mu gukora pollination, bityo imbuto zanjye zikiyongera, kandi mbona ubuki bwiza bwo kugurisha ku isoko.”

Madamu Aline Mukamabano, umuhinzi w’ibiti n’icyayi, avuga ko abagore bafite uruhare runini mu guteza imbere agroforestry. Abagore n’abagabo bakorana kugira ngo bashyire mu bikorwa ibikorwa by’ubuhinzi bujyanye n’ibiti, bifasha mu kurengera ubutaka, kongera umusaruro, no kubona inyungu z’ubukungu.

Abashakashatsi bitabiriye inama bagaragaje ko ubuhinzi bujyanye n’ibiti, bufatanyije n’imitiba y’inzuki, bufite inyungu nyinshi:

  • Butanga ubuki, bwongerera abahinzi ubushobozi bwo gucuruza
  • Byongera umusaruro w’ibihingwa n’imbuto
  • Bituma ubutaka butangirika, burinda isuri, kandi bugakomeza kuba bwera igihe kirekire
  • Byongera ibidukikije byera kandi birwanya imihindagurikire y’ibihe

Minisitiri   Arakwiye yibukije ko gahunda ya agroforestry igomba gukorwa ku bufatanye n’abaturage bose, abagabo n’abagore, kandi bagakurikiranwa mu buryo buhoraho. Yagize ati: “Ubuhinzi bujyanye n’ibiti si by’abagabo cyangwa abagore gusa; buri wese agomba kugira uruhare, kuko iterambere rirambye rishingira ku bose.”

Abayobozi b’akarere n’abahinzi bo mu mashyamba ya Nyungwe na INyaruguru bakomeje gushyigikira gahunda ya agroforestry. Abaturage barishimira ubuki, imbuto, ubutaka burambye, n’ubucuruzi buturuka mu mashyamba yabo, kandi uburyo bwabo bwo kwita ku biti no ku mitego y’inzuki butanga inyungu ku buryo burambye.

Inama ya 6th World Congress on Agroforestry yerekanye ko u Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’ibiti, aho abaturage n’abayobozi bafatanya, bagaharanira iterambere rirambye ry’ikirere, ubutaka, n’ubukungu bw’abaturage.

By;Uwamaliya Florence 

Loading