Mukashyaka Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Ukwakira 2026, iyobowe na Perezida Kagame, yashyizeho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mushya witwa Mukashyaka Claudette, n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije, Kubwimana Gratien.

Mukashyaka yasimbuye Alexis Kamuhire wagiyeho mu 2021 naho Kubwimana Gratien asimbura Habimana Patrick wari Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije kuva mu 2012.

Ni inzobere mu bugenzuzi bw’imari, afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 mu mu bugenzuzi bw’imbere n’imyaka ine mu bugenzuzi bwo hanze.

Kuva mu 2021, yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imbere muri I&M Bank Rwanda. Yanakoze mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Mukashyaka ni na Visi Perezida w’Ikigo cy’Abagenzuzi b’Imbere mu Rwanda, ushinzwe urwego rw’abikorera. Ayobora kandi Komite y’Ubugenzuzi y’Inama y’Ubuyobozi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yasoje amasomo afite amanota yo ku rwego rwa mbere [distinction].

Mu mpamyabushobozi z’umwuga afite harimo ACCA na CPA. Afite kandi impamyabushobozi yo gusuzuma ireme ry’ibikorwa by’ubugenzuzi bw’imbere, izwi nka ‘Internal Audit Quality Assessor’, akaba umunyamuryango wa ACCA.

Mu masomo ya ACCA, yahawe icyemezo cy’ishimwe nyuma yo kuba uwa mbere mu Rwanda n’uwa 31 ku Isi mu kizamini cy’isomo ry’ubugenzuzi ku rwego rwo hejuru, ‘Advanced Audit & Assurance’ (AAA).

Kubwimana wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze, Imishinga, Gahunda n’Ubugenzuzi Bwihariye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2024.

Mukashyaka Claudette abaye uwa kabiri w’igitsinagore uyoboye Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nyuma ya Evelyne K. Rutagwenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *