Ubwato bwaburiwe irengero mu Ntambara y’Isi bwabonetse
Ubwato bw’intambara bw’u Budage bwagendaga munsi y’amazi, bwari bwaraburiwe irengero mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, bwabonetse nyuma y’imyaka 82 burohamye mu nyanja hafi y’inkombe z’u Bwongereza.
Ubu bwato buzwi nka U-672 bwabonetse mu nyanja mu bilometero 32 uvuye mu gace ka Salcombe, mu Ntara ya Devon mu Bwongereza, ku bujyakuzimu bwa metero 70.
Bwabonetse bwa mbere muri Kanama 2026, bubonwa n’itsinda ry’abahanga mu kwibira mu nyanja baturutse mu gace ka Portland, mbere y’uko itsinda rya Gasperados rikorera i Plymouth ryemeza ko ari bwo bwato bwari bwarabuze kuva mu 1944.
BBC yatangaje ko ubwo bwato bwari bwararohamye muri Nyakanga 1944, nyuma yo kugabwaho igitero n’ubwato bw’intambara bw’u Bwongereza bwitwaga HMS Balfour.
Icyo gitero cyangije cyane U-672, bituma amazi atangira kwinjira mu bwato. Umuyobozi wabwo yagerageje gukomeza kubugumisha munsi y’amazi, ariko aza gufata icyemezo cyo kubuzamura kugira ngo abasirikare bari baburimo babone uko barokoka.
Nyuma yo kugera hejuru y’amazi, abasirikare 52 bari muri ubwo bwato babuvuyemo, binjira mu mato mato yabugenewe yo kwifashisha mu gihe cy’impanuka, mbere yo kurohama burundu.
Abo basirikare bose bararokotse, ndetse bukeye bwaho baza gutabarwa n’indege n’amato by’ingabo z’u Bwongereza, bahita bajyanwa mu nkambi z’imfungwa z’intambara.
Umwe mu bagize itsinda rya Gasperados, Dominic Robinson, yavuze ko bishimiye cyane kuba baragize uruhare mu kumenya ubwoko n’amateka y’ubwo bwato.
Yasobanuye ko ubwo batangiraga kubuzenguruka munsi y’amazi, babonye ibimenyetso birimo umunara wabwo n’ibindi bikoresho byihariye, bituma bamenya ko bashobora kubona amashusho ahagije yo kwemeza umwirondoro wabwo.
Umuhanga mu mateka y’Intambara ya Kabiri y’Isi, Dr Axel Niestle, yavuze ko kuba ubwo bwato bwaratinze kuboneka byatewe n’ikosa ryari mu nyandiko z’ingabo zirwanira mu mazi.
Yasobanuye ko aho izo nyandiko zagaragazaga ko ubwo bwato bwarohamye hari hatandukanye n’aho bwari buri mu by’ukuri ku birometero 74, bigatuma ababushakishaga bamara imyaka myinshi babushakira ahatari ho.
Nyuma y’intambara, abasirikare bari muri U-672 basubiye mu Budage, barimo n’uwari uyoboye ubwo bwato.
