Mu masegonda 50 inzoga usomyeho iba igeze hose mu mubiri

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yamenyesheje urubyiruko ko inzoga zigira ingaruka mbi mu mubiri kandi mu gihe gito. Yemeza ko bitwara igihe kitageze no ku munota umwe kugira ngo inzoga usomyeho ibe imaze kugera mu bice byose by’umubiri birimo n’ubwonko.

Dr Sabin yabigarutseho mu biganiro umukuru w’igihugu Paul Kagame yagiranye n’urubyiruko. Minisiti w’ubuzima yagize ati “ Inzoga zahawe agaciro mu muryango nyarwanda , ariko tugomba kuzambura ako gaciro tugaha ahubwo tukita ku bikwiriye. Reka noneho nkoreshe Biology nke nk’umuganga. Iyo ukimara kuyisoma , bitwara amasegonga 50 gusa inzoga ikaba yageze mu bice byose by’umubiri. Ibiryo bifite n’akamaro ntabwo bihagera muburyo bwihuse kuko hari n’aho bitarenga mu bwonko. Hari akugi ubusanzwe karinda ubwonko kagakumira ko hari ibintu byakwinjiramo ariko inzoga zo zikanyuramo nkaho gakinguye.”

Minitri Sabin yemeje ko iyo izoga zigeze mu bwonko  impinduka zidatinda kwigaragaza ati “Iyo zigeze mu bwonko rero ikintu cya mbere zikora ni ukubangamira itumaho ry’utunyangingo mu mubiri, ibyemezo wari gufata uri muzima bigahinduka. Utavugaga agasakuza, utarwanaga agatangira gukubita. Uwasinze rero ntacyo yakwigezaho”.

U Rwanda ruri mu gamba rwo guca inzoga zizwi nk’ibyuma. Inzego z’ubuzima zivuga ko zagiraga uruhare rukomeye mu kwangiza ubuzima bw’abiganjemo urubyiruko rw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *