RDC: Leta yitakanye umukada wa UDPS washishikarije kwibasira abanyaburayi
Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibinyujije ku muvugizi wayo, Patrick Muyaya, yamaganye ibyatangajwe n’umwe mu bakada b’ishyaka UDPS, riri ku butegetsi, wavuze ko bagiye kwibasira abanyaburayi bari i Kinshasa.
Amashusho yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, agaragaramo umukada wa UDPS witwa Fils Mukoko, usanzwe ari n’umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe isuku muri Kinshasa, avuga ko bagiye gukwirakwiza intwaro mu nsengero, za kaminuza, ku bibuga by’umupira w’amaguru ubundi intambara iri muri Congo ikagirwa intambara rusange.
Avuga kandi ko abantu bo mu burengerazuba, cyane cyane Ababiligi, bari i Kinshasa, bitazabarohera kuyisohokamo.
Nyuma y’uko abantu bose batangiye kwamagana iyi mvugo, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yagaragaje ko ntaho bahuriye n’ibyo Fils Mukoko yatangaje.
Ati: “Turamagana byimazeyo amagambo yavuzwe na Fils Mukoko. Ni amagambo ateye ubwoba cyane kandi ntaho ahuriye na gato na Guverinoma cyangwa urundi rwego urwo ari rwo rwose. Inzego zibifitiye ububasha, harimo CSAC, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa, n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo—zamaze gusabwa gufata ingamba zikwiye kuri aya magambo….. Ntituzigera twihanganira na gato igikorwa icyo ari cyo cyose gishishikariza abantu urugomo, cyangwa imvugo iyo ari yo yose ipfobya cyangwa igaragaza nabi abafatanyabikorwa bacu bo mu Burengerazuba bw’Isi.”
Mu butumwa burebure yanyujije kuri X, Minisitiri Muyaya akomeza agira ati: “Gushishikariza rubanda gukora ibikorwa nk’ibi ni ukugwa mu mutego w’umwanzi, no guca intege imihate ya Perezida wa Repubulika, Guverinoma, ndetse n’abafatanyabikorwa bacu, harimo n’u Bubiligi, igamije kugarura amahoro mu bice by’igihugu biri mu maboko y’umwanzi.”
Yakomeje ahumuriza za ambasade zose hamwe n’abakozi bazo, avuga ko hafashwe ingamba zose zo kubungabunga umutekano wabo no kurinda aho bakorera ngo hatagira uhahungabanya.
Yasoje avuga ko uwo ari we wese uzagaragara mu bikorwa by’ubutagondwa azahanwa hakurikijwe amategeko.
