Urubanza ruregwamo umunyamategeko wise umuntu ’igikuri’ rwasubitswe
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo umunyamategeko usanzwe ari n’umuhesha w’inkiko, Me Munyakaragwe Aline wise Ingabire Nelly usanzwe ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ‘igikuri’.
Ni icyemezo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyafashe ku wa 7 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Me Munyakaragwe Aline avuze ko umunyamategeko we atabashije kwitabira iburanisha nyuma y’ibyago yagize byo kubura umuvandimwe witabye Imana.
Indi mpamvu yatumye rusubikwa ni ukubera ko Me Munyakaragwe yajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze cyo kwiyambura ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.
Me Munyakaragwe yavuze ko ku wa 9 Ukwakira 2026 ari bwo umwanzuro kuri ubwo bujurire wagombaga gusomwa, asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko mbere y’uko urwo rubanza rukomeza yabanza akamenya ibyavuye mu bujururire.
Ku rundi ruhande abunganira Ingabire Nelly mu mategeko babwiye Urukiko ko batari bazi ibijyanye n’ubwo bujurire ndetse basaba ko bahuzwa na bwo.
Ingabire Nelly yatanze ikirego ku bushinjacyaha ashinja Munyakaragwe kumufata mu buryo bumutesha agaciro no kumukorera ivangura, akamwita ‘igikuri’ kandi ari ijambo rifitanye isano n’imiterere y’ubumuga bwe bw’ubugufi bukabije.
Mu iburanisha ryabanje, Ingabire Nelly, uregera indishyi muri uru rubanza, yari yatanze inzitizi agaragaza ko amagambo ya Me Munyakaragwe adakwiye gufatwa nko gutukana mu ruhame ahubwo ari icyaha cy’ivangura.
Yagaragaje ko amagambo Munyakaragwe yavuze ko yamugizeho ingaruka mu buryo bw’amarangamutima ndetse yabaye amagambo y’ivangura rishingiye ku miterere y’umubiri we.
Ni inyito mu rukiko byasobanuwe ko yagaragajwe bwa mbere ubwo uyu munyamategeko yari ari mu nzira zo kurangiza urubanza, umuryango wa Ingabire wasabwaga gushyira mu bikorwa ku cyemezo kijyanye n’izungura ry’abawugize.
Icyo gihe Me Munyakaragwe ubwo yari ageze mu rugo ahari umutungo wagombaga kurangirizwaho urubanza yahamagaye ushinzwe umutekano mu mudugudu asa n’umurangira aho ari.
Ati “Ndi kwa cya gikuri cy’igikire.”
Ubushinjacyaha bwo bwari bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge busaba ko rwakwakira ikirego, rukanagiha ishingiro, rugahamya Me Mukanyakaragwe Aline icyaha cyo gutukana mu ruhame, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 200 Frw.
Uregwa we yahakanye ko atavuze iryo jambo anavuga ko nta gihano cyabaho mu gihe nta cyaha cyabayeho, asaba ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kitahabwa ishingiro.
Ubwo Urukiko rwasomaga icyemezo cyarwo, rwagaragaje ko rushingiye ku nzitizi zari zatanzwe n’uruhande ruregera indishyi, rudafite ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza.
Rwagaragaje ko ibikorwa Me Munyakaragwe akekwaho bigize icyaha cy’ivangura aho kuba icyaha cyo gutukana mu ruhame kandi ari icyaha cy’ubugome, rukaba rudafite ububasha bwo kuburanisha icyaha nk’icyo.
Ubihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

Urubanza ruregwamo Umunyamategeko wise umuntu ’igikuri’ rwasubitswe
