Algeria: Abantu icyenda bakatiwe urwo gupfa

Urukiko ruburanisha ibyaha by’ubugome rushamikiye ku Rukiko rwa Alger muri Algeria rwatanze bwa mbere igihano cy’urupfu ku bahamijwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bihindura imikorere y’ubwonko.

Ni icyemezo cyafashwe ku wa 5 Ukwakira 2026 nyuma y’iminsi mike hatangajwe umushinga mushya w’itegeko ryerekeye igihano cy’urupfu muri Algeria, wongera ibyaha bihanishwa icyo gihano nko gutwika amashyamba n’ibindi.

Icyakora Algeria yari imaze imyaka 33 yarahagaritse gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu. Ubutabera bwa Algeria bwashingiye ku itegeko rishya mu gushyiraho ibihano bikakaye.

Itegeko ryashyizweho muri Nyakanga 2025 ryemerera inkiko guhanisha igihano cy’urupfu abahamijwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Icyakora, ibyaha abaregwa bakurikiranyweho, cyane cyane ibibangamira umutekano w’igihugu n’ituze rusange, bigaragaza ibikubiye mu mushinga mushya w’itegeko uteganya kongera ibyaha bihanishwa igihano cy’urupfu.

Abantu icyenda, barimo uregwa mukuru ufite imyaka 22, bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu, gutwara, kohereza no kubika ibiyobyabwenge bikomeye, kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, kwinjiza ibicuruzwa mu buryo, kwiyitirira abandi n’iyezandonke.

Iki kibazo cyatangiye muri Nzeri 2025, ubwo Polisi yo mu Mujyi wa M’sila, uri ku bilometero 230 uvuye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Alger, yafataga cocaine irenga ibilo 100 n’ibinini bya pregabalin birenga ibihumbi 200.

Pregabalin ni umuti wandikirwa abarwayi bafite ubwoko bumwe na bumwe bw’igicuri, agahinda gakabije n’izindi ndwara, ariko ushobora gukoreshwa mu buryo butemewe hagamijwe izindi nyungu.

Nubwo abantu icyenda batawe muri yombi, batatu gusa ni bo bagejejwe imbere y’urukiko i Alger ku wa Mbere; abandi batandatu bahamijwe ibyaha badahari.

Mu mpera zimpeshyi ishize Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune yasabye ko hakazwa ibihano bitangwa abantu bakagabanya kwijandika mu byaha bikomye. Ibi bibonwa nk’ibyatumye inzeho z’ubutabera zitanga igihano cy’urupfu ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge, ibintu bitari byarigeze bibaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *