Kinshasa yagejeje dosiye ya FDLR no kwa Museveni
Nyuma yo kwitabaza abakuru b’ibihugu bya Togo, Angola, Repubulika ya Congo n’u Burundi, Kinshasa yakomeje ibikorwa byayo bya dipolomasi yita ko bigamije gushaka ubufasha bw’abafatanyabikorwa b’akarere mu gahunda rwayo rwo kwambura intwaro, gucumbikira no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Iyi gahunda yongeye gushyirwa imbere na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe umwuka w’amakimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali ukomeje, cyane cyane ku bijyanye n’uko ikibazo cya FDLR gikwiye gukemurwa.
Mu minsi ishize, Minisitiri ushinzwe ukwihuza kw’akarere akanaba intumwa ya Perezida Félix Tshisekedi, Floribert Anzuluni, yagendereye ba Perezida barimo Faure Gnassingbé wa Togo, João Lourenço wa Angola, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, abasobanurira aho gahunda yo kwambura intwaro FDLR igeze n’intambwe ikurikiraho.
Kinshasa ivuga ko ishaka ko aba bayobozi n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere bayifasha gushyigikira no guherekeza iyi gahunda kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Mu biganiro yagiranye n’aba bayobozi, intumwa ya Tshisekedi yagiye zibagezaho amakuru ku masezerano Kinshasa ivuga ko yagiranye na FDLR, ndetse na gahunda y’ibikorwa biteganyijwe gukurikiraho.
Kinshasa ivuga ko ariya masezerano yasinyanye na FDLR muri Nyakanga iyabona nk’inzira yo “gutesha agaciro” impamvu Kigali itanga ivuga ko FDLR ikiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.
Ku ruhande rwayo, Kigali ntiyemera ko iyi gahunda ya Kinshasa ihwanye n’ibyo amasezerano ya Washington ateganya, ikavuga ko icyemeranyijweho ari “ugusenya no gutesha agaciro ubushobozi bwa gisirikare bwa FDLR”, aho kuyigira gahunda yo kuyambura intwaro ku bushake no kuyishyira mu nkambi.
Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono hagati ya RDC n’u Rwanda ateganya ko Kinshasa igomba gukemura ikibazo cya FDLR, mu gihe u Rwanda na rwo rugomba gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Kuri ubu ntiharamenyekana niba Museveni yemeye gushyigikira gahunda Kinshasa ivuga ko ifite kuri FDLR cyangwa niba yayirwanyije, ari na ko bimeze ku bandi ba Perezida Tshisekedi yoherejemo intumwa.
