Muhanga: Urukiko rwategetse ko umushoramari uregwa kwiba Leta miliyari 5 Frw afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga rwafashe icyemezo gifunga by’agateganyo umushoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Nyabyenda Emmanuel, uregwa kwiba Leta asaga miliyari 5 Frw.

Nyabyenda yari afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyamabuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwari bwaramushatse bukamubura bunashyiraho, urwandiko rwo kumufata ku gahato.

Uyu mushoramari we avuga ko atari yarabuze, ahubwo ko atuye i Kigali, kandi ko atari yaranze kwitaba kuko yari arwaye.

Mu rubanza rwabaye ku wa 29 Nzeri 2026, Nyabyenda yashinjwe gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, kunyereza umusoro n’icyaha cyo kwiba.

Nyabyenda ni umuyobozi wo sosiyete yitwa Rugendabari Mining Ltd ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga.

Ubushinjacyaha buvuga ko ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) cyahaye iyi sosiyete icyangombwa kiyemerera gucukura amabuye y’agaciro.

Buti “Bahawe icyangombwa na RMB aho kompanyi ya CEAVMC ya Nyabyenda yari afatanyije na DABA Supply ya Habanabakize Jean Damascene maze bagira kompanyi yitwa Rugendabari Mining Ltd iyoborwa na Nyabyenda Emmanuel.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Habanabakize atumvikanye na Nyabyenda maze asaba ko DABA Supply yavanwa muri Rugendabari Mining Ltd, mu 2024 RMB ihagarika Rugendabari Mining Company imyaka ibiri.

Bwasobanuye ko nubwo Rugendabari Mining Ltd yahagaritswe, yakomeje gucukura amabuye y’agaciro ya Wolfram, icukura toni zirenga 26 mu gihe cy’imyaka ibiri, zifite agaciro ka miliyari 5 Frw.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Nyabyenda Emmanuel akurikikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Nyabyenda yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa, abwira urukiko ko yacukuraga amabuye y’agaciro abifitiye ibyangombwa kuko DABA Supply yagiye, isimburwa n’indi sosiyete yitwa Evergreen ifite uruhushya.

Nyabyenda ati “Abakozi ba RMB baradusuye banatugira inama uko twakomeza gukora. Ni gute twari kuba tutemerewe gukora izo nzego zikadusura ntiziduhagarike?”

Yasabye urukiko ko yafungurwa by’agateganyo kuko atatoroka inzego z’ubutabera.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye cyasomwe kuri uyu wa 6 Ukwakira 2026 kivuga ko hari impamvu zikomeye zituma Nyabyenda akekwaho ibyaha aregwa, rutegeka ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Niharamenyekana niba Nyabyenda Emmanuel arajurira iki cyemezo gusa afite uburenganzira bwo kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Urukiko rwanzuye ko Nyabyenda Emmanuel afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *