Amavubi U23 yatangiye neza urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika (Amafoto)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, yatsinze iya Sudani ibitego 3-0 mu mukino ubanza mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.
Ni umukino w’ijonjora ry’ibanze mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri, wakinwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ikipe y’u Rwanda yari imbere y’abafana bayo yatangiye neza umukino kuko ku munota wa 10 gusa w’igice cya mbere yabonye igitego cya mbere cyayifashije kuyobora umukino.
Ni igitego cyatsinzwe na myugariro Niyigena Abdul witabye neza umupira wavuye muri koruneri yatewe na Muhoza Daniel wayishyize ku mutwe we, na we awushyira mu izamu.
Ku munota wa 29, Shingiro Honore yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Muhoza Daniel, ariko umusifuzi wo ku ruhande Nouho Ouattara wo muri Côte d’Ivoire, amanika igitambaro ko yaraririye.
Byashobokaga ko u Rwanda rubona ibitego byinshi mu gice cya mbere, ariko amahirwe menshi yabonekaga imbere y’izamu agapfushwa ubusa, harimo na Coup franc yatewe na Sindi Paul Jesus wayikubise umutambiko w’izamu.
Mu ntangiriro y’igice cya kabiri ku munota wa 47, Sultan Bobo yazamukanye umupira awuhereza Muhoza, na we awuhereza Shingiro Honore wari wamaze kubona ko umunyezamu wa Sudani, Mustafa Mohamed Elgadal Fahoud, ahagaze nabi, awushyira mu izamu.
Umutoza w’Amavubi U23, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka ashaka ko ikipe ye itsinda ibitego byinshi, akuramo Kayibanda Smith ukina mu kibuga hagati, ashyiramo Yangiriyeneza Erirohe utaha izamu.
Muhoza Daniel yahise atera ishoti mu izamu, rikubita igiti cy’izamu rivamo. Bwari uburyo bwiza bw’igitego ku Mavubi U23.
Ku munota wa 78, umunyezamu wa Sudani U23 yasohotse nabi, Sindi Paul Jesus amutanga umupira ahita atera ishoti rigana mu izamu, hajyamo igitego cya gatatu.
Nta kindi gitego cyongeye kuboneka muri uyu mukino, urangira Amavubi U23 atsinze ibitego 3-0, abona impamba nziza izajyana mu mukino wo kwishyura.
Ikipe y’u Rwanda izakina umukino wo kwishyura ku wa Kabiri, tariki ya 6 Nzeri 2026, amakipe yombi akazakinira i Juba muri Sudani y’Epfo. Biteganyijwe ko Amavubi U23 azahaguruka i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira.
Ikipe izatsinda nyuma y’umukino wo kwishyura, izahura na Cameroun U23 mu ijonjora rya kabiri.

Abakinnyi b’Amavubi U23 batangiye urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika

Kayibanda Smith ukina mu kibuga hagati yabanje mu kibuga

Abatoza b’Amavubi U23 baririmba indirimbo yubahiriza igihugu

Abakinnyi 11 Amavubi U23 yabanje mu kibuga

Abakinnyi Sudani y’abatarengeje imyaka 23 yitabaje

Soro Tuonifere ni we wasifuye umukino

Ikipe y’Amavubi U23 yatangiranye imbaraga nk’ikinira iwayo

Abakinnyi b’Amavubi U23 bishimira igitego cyatsinzwe na Niyigena Abdul

Shingiro Honore ari gushaka gutsinda igitego cy’umutwe

Muhoza Daniel ari gushaka uko ajyana umupira imbere y’izamu rya Sudani U23

Igihagararo cya Hoziana Kennedy cyafashije Amavubi U23 kugera ku mipira bwa mbere

Muhoza Daniel yatanze imipira ibiri ivamo ibitego

Shingiro Honore yishimira igitego

Shingiro Honore yatsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi U23

Abakinnyi b’Amavubi U23 bishimira igitego cyatsinzwe na Sindi Paul Jesus

Sindi Paul Jesus yafashije cyane
