Impinduka zigaragaza, ibyemezo byibajijweho n’amasezerano atarasohoye: Shema azibukirwa kuki muri FERWAFA?

Umwe mu bayobozi babonwaga na benshi nk’ugiye kuzahura ruhago y’u Rwanda no kongera kuyigeza ku gasongero, Shema Fabrice, yeguye nyuma y’amezi 13 gusa ndetse igihe yamaze mu biro nticyageze ku mwaka.

Ku wa 30 Kanama 2025, ubwo Shema Fabrice yatorerwaga kuba Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), hari byinshi yari yitezweho nk’uwari winjiye mu buyobozi afite igitekerezo cyo guhindura uburyo umupira w’u Rwanda usanzwe uyoborwamo.

Uyu muyobozi winjiye asimbuye Munyantwali Alphonse wari umaze imyaka ibiri yusa ikivi cya Nizeyimana Olivier weguye urugendo rugeze hagati, yari agiye mu mwanya wari usanzwe uremereye, uba uhanzwe amaso na miliyoni nyinshi z’Abanyarwanda dore ko ruhago ari wo mukino ukunzwe kurusha indi yose mu rwa Gasabo.

Birumvikana, FERWAFA yari ikeneye kongera kubaka icyizere nyuma ya byinshi birimo ibyabaye mu Bugesera muri Gicurasi 2025, Amavubi akeneye kongera kugira ibihe by’intsinzi nk’izayajyanye i Tunis mu 2004, amakipe akeneye ubuyobozi butanga icyerekezo ndetse n’abafana bamaze igihe bategereje kubona impinduka zigaragara maze na bo bagasubira ku kibuga ari benshi.

Mu cyumba cy’itora, abanyamuryango 51 muri 53 ba FERWAFA bagaragaje “Yego” mu gushimangira icyizere bafitiye Shema Fabrice, ndetse na babiri batamutoye ntibamurwanyirije muri Serena Hotel, ahubwo bahisemo kwifata.

Icyo gihe, Shema yagize ati “Uyu munsi icyo nifuza ni uko tugira impinduka, icyo nise ‘Movement’. Ni ikintu kidahagarara, kigomba kugenda umunsi ku munsi, gitekereza byiza, gikura, gihuza abantu n’abandi, gihabwa isura yo kuramba n’iy’igihugu cyacu.”

Impinduka za mbere zabaye mbere yo gutorwa, aho Shema yagaragaje ko adakeneye guhabwa amafaranga agenerwa Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago, ahubwo ayo mafaranga azajya ashyirwa mu iterambere ry’abakiri bato.

Hari kandi kongera ibihembo bitangwa muri shampiyona zitandukanye, aho mu Cyiciro cya Mbere hatangwaga miliyoni 25 Frw yavuze ko azagera kuri miliyoni 280 Frw, ibihembo byo mu byiciro byose bikaba miliyoni 484 Frw, benshi batangira kwibaza aho ayo mafaranga azava n’impamvu abandi batayangaga.

Uyu munsi, nyuma y’umwaka umwe n’ukwezi kumwe, urugendo rwa Shema Fabrice ntirwagaragaye nk’umurongo ugororotse ugana ku ntsinzi gusa, ahubwo rwaranzwe n’ibyemezo byakiriwe neza, ibikorwa byishimiwe, ariko kandi n’impaka, ibibazo n’ibyemezo byatumye benshi bibaza niba impinduka yari yasezeranyije zizagera ku rwego bari biteze.

Ni umwaka wabaye nk’ikizamini cya mbere ku muyobozi mushya wari ufite inshingano zo guhindura urwego rufite amateka maremare ariko rufite n’ibibazo byari bimaze igihe.

Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, asimbuye Munyantwali Alphonse

Shema Fabrice yinjiye muri FERWAFA afite umutwaro wo kugarura icyizere

Mbere yo kugera ku buyobozi bwa FERWAFA, Shema Fabrice yari asanzwe azwi mu mupira w’u Rwanda cyane cyane kubera inshingano yari yaragiye agira mu buyobozi bw’amakipe, by’umwihariko muri AS Kigali yari abereye Perezida.

Kuri bamwe, yari agaragaye nk’umuyobozi ufite imyumvire y’imicungire y’umupira nk’ubucuruzi n’umushinga w’iterambere aho kuwufata gusa nk’imikino kandi na bwo itanyuzwe bose ku rwego rumwe.

Ubutumwa bwe bwari bushingiye ku ijambo rimwe: Impinduka. Yavugaga ko umupira w’u Rwanda ukeneye kuva ku mikorere y’ibibazo bikemurwa igihe bivutse, ukajya ku miyoborere itegura ejo hazaza.

Ntibyari ibyo gusa, ahubwo hari n’intego yo gutwara ibikombe nk’uko yabishimangiye ku munsi wa mbere agira ati “Ndashaka gutwara, atari CECAFA gusa, ahubwo ndifuza ko u Rwanda rutwara ibikombe byinshi hano mu Rwanda.”

Shema yinjiranye na komite yari igizwe n’abandi bantu icyenda bafite inshingano zitandukanye, buri umwe afite uruhare mu gushyira mu bikorwa icyerekezo gishya. Nta wakwibagirwa kandi n’abandi bakozi bo mu biro barimo Umunyamabanga Mukuru, Bonnie Mugabe, wageze muri FERWAFA mu Ukuboza avuye muri FIFA.

FERWAFA yatangiye kugaragaza ko ishaka kongera kwegera abafatanyabikorwa, amakipe ndetse n’abakunzi b’umupira. Ni urugendo rwatangiranye n’icyizere, ariko kandi buri wese yari azi ko ikizamini nyacyo kizaba ku musaruro.

Gusa aho byari mu magambo kuko nk’uko amateka y’umupira abigaragaza, gutsinda amatora ntibihita bisobanura gutsinda urugamba rwo guhindura umupira.

Mu ijambo rya mbere yagejeje ku banyamuryango ba FERWAFA, Shema Fabrice yijeje impinduka

Komite nshya n’isezerano rya “FERWAFA y’impinduka”

Iyo umuyobozi mushya aje mu kigo cyangwa mu muryango umaze igihe ufite ibibazo, ikibazo cya mbere ahura na cyo ni ugukemura ibyasigaye inyuma no kuzamura imyumvire y’ababibagamo.

Kuri Shema Fabrice, kimwe mu byihutirwa byabaye kureba ku mibereho y’abagize amakipe y’igihugu dore ko mu myaka ishize, Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yari yaragiye igarukwaho ku bibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’imyiteguro, imicungire n’imibereho y’abakinnyi.

Ubuyobozi bushya bwagaragaje ko kugira ngo Ikipe y’Igihugu itange umusaruro, hagomba kubanza kubaho uburyo bufasha abakinnyi gukorera mu mutuzo.

Ibi byafatwaga nk’intambwe yo guhindura imyumvire: Ko Ikipe y’Igihugu itagomba gutegurwa gusa igihe habaye umukino, ahubwo ko igomba kugira gahunda ihoraho.

Amavubi yatangiye gutegurirwa umwiherero nta mukino afite mu Ugushyingo, bwa mbere abakinnyi bayo bagabirwa imyambaro bakinanye mu gihe kandi banashakiwe undi mwiherero wabereye muri Maroc na Misiri muri Kamena uyu mwaka, ariko bavayo badakinnye ku mpamvu ziswe iz’umutekano ariko zifite aho zihuriye n’icyorezo cya Ebola.

Nubwo byagenze uko, ntawavuga ko bitatanze umusaruro kuko uyu munsi Amavubi ayoboye Itsinda K ryo gushaka itike ya CAN 2027 n’amanota atandatu kuri atandatu ndetse ni ubwa mbere bibaye mu mateka ko u Rwanda rutsinda imikino ibiri ikurikiranye yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Uretse mu bakuru, abantu benshi bemeranya ko u Rwanda rufite abana bafite impano, ariko ikibazo kikaba uburyo bahabwa inzira ibaganisha ku mupira wo ku rwego rwo hejuru.

Mu myaka ishize, hari abakinnyi benshi bagiye bagaragaza ko bafite ubushobozi, ariko kubaka uburyo buhoraho bwo kubakurikirana no kubazamura byakomeje kuba ikibazo nubwo hari shampiyona z’abatarengeje imyaka 17 n’abatarengeje imyaka 20.

Komite Nyobozi nshya yashyize imbere ibitekerezo birimo kubaka umupira w’abato hashyirwaho amarushanwa ya FIFA TDS ku batarengeje imyaka 14 na 16 no guteza imbere abatoza binyuze mu kongera gushyiraho amahugurwa anyuranye arimo aya Licence A ya CAF yaherukaga gukorerwa mu Rwanda mu 2017 ndetse by’akarusho, kuri iyi nshuro abayitabiriye barimo abagore batanu.

Hari kandi kongera urwego rwa shampiyona n’andi marushanwa binyuze mu kuzamura ibihembo mu gihe n’amakipe y’igihugu y’abato mu bakobwa yongeye kugira ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

Kwakira amatsinda abiri ya FIFA Series 2026, kimwe mu bikombe byayo kigasigara mu maboko y’Amavubi, n’amarushanwa menshi yo muri CECAFA arimo Kagame Cup iheruka kwegukanwa na Rayon Sports, ni ibindi bishimangira ko ubuyobozi bwe mu mwaka umwe busize hari icyizere.

Ntawakwirengagiza kandi ko kuri iyi ngoma nshya ari bwo huzuye ibibuga bigezweho bya Gicumbi, Rutsiro na Rusizi ndetse n’ikibuga cya FERWAFA kikaba kiri kugoboka amakipe mu myitozo n’amarushanwa anyuranye arimo irya CECAFA y’Abagore [CAF Women’s Champions League CECAFA Qualifiers] riheruka kubera i Kigali.

U Rwanda rwongeye kwakira amarushanwa menshi arimo FIFA Series n’andi yo muri CECAFA

Amasezerano amwe yafashwe nk’ibinyoma

Kuva muri Nzeri 2025, FERWAFA yemeje ko umusifuzi w’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo (BK Pro League) azajya abona ibihumbi 100 Frw ku mukino yasifuye, avuye ku bihumbi 42 Frw naho mu Cyiciro cya Kabiri, umusifuzi akabona ibihumbi 50 Frw, yavuye ku bihumbi 21 Frw ndetse iyi nyongera iri ku rwego rwa 138%.

Ni icyemezo cyakirijwe yombi n’abakunzi ba ruhago bumvaga ko bigiye kuzamura imibereho y’abasifuzi n’ubunyamwuga bwabo, ariko nyuma y’amezi 11 gusa, imvugo yari itandukanye kuko kuva muri Gashyantare, amafaranga y’abasifuzi yatangiye kuba make, ndetse ubu abasifuzi baberewemo ikirarane cya Gicurasi nyuma yo guhabwa andi mezi muri iyi Nzeri.

Si iki gusa cyafashwe nk’ikinyoma ku buyobozi bwa FERWAFA bwari buyobowe na Shema Fabrice, kuko hari n’icyo gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire [VAR cyangwa FVS] byari byavuzwe ko rizatangira gukoreshwa mu mikino yo kwishyura ya 2025/26, muri Gashyantare, ariko kugeza ubu nta we urongera kugikomozaho.

Shema yeguye adasohoje inzozi ze mu Mavubi

Mu Rwanda, nk’uko no mu bindi bihugu byinshi bigenda, umuyobozi wa federasiyo y’umupira w’amaguru apimirwa cyane ku Ikipe y’Igihugu. Abafana benshi ntibareba gusa uburyo FERWAFA ikora mu biro, bareba amanota, imikino itsinda n’itsindwa, ndetse n’icyerekezo cy’Ikipe y’Igihugu.

Amavubi amaze igihe ashaka kongera gusubira ku rwego rwo guhatanira itike y’amarushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika yitabiriye rimwe mu 2004, ariko ubuyobozi bwa FERWAFA bwaherukaga kugaragaza ko uretse ibyo, hari n’intego yo gukina Igikombe cy’Isi mu 2030 no mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2028.

Gutsindwa urubanza rw’uwahoze ari Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, bishobora gukoma mu nkokora ubuyobozi bwa FERWAFA bwamwirukanye muri Mutarama, aho kuri ubu FIFA yategetse u Rwanda kumwishyura agera kuri miliyoni 530 Frw ariko hakaba hari gahunda yo kujuririra icyo cyemezo.

Umwaka wa Shema Fabrice muri FERWAFA washoboraga gusobanurwa nk’igice cya mbere cy’igitabo kigizwe n’ibice bine, ariko ubu birangiye ubaye agace ka filime gateye benshi amatsiko no kwibaza impamvu umwanditsi wayo yahisemo ko karangira batanyuzwe.

Kuri ubu iri Shyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda rigiye kuba riyobowe na Me Gasarabwe Claudine nka Perezida w’Agateganyo. Uyu wari Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi n’ubundi yari yaratangiye izi nshingano kuva ku wa 11 Kanama 2026 ubwo Shema Fabrice yatabwaga muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Shema yahagaritse inshingano zo kuyobora FERWAFA nyuma y’iminsi 50 ari mu manza zirebana n’imirimo asanzwe akora hanze y’umupira w’amaguru, aho yaregwaga icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ni ibyaha yakoze mu bucuruzi bw’ibijyanye n’ibikoresho by’ubuvuzi asanzwe akora binyuze muri kompanyi ye ya Africa Medical Supplier.

Ku wa 22 Nzeri 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungurwa nyuma yo kwemera amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha, ariko hari nyuma yo gukatirwa amezi atandatu asubitse mu gihe cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Mu mategeko ngengamikorere ya FERWAFA ndetse no mu bisabwa abiyamamariza kuyobora uru rwego, hagaragazwa ko uri mu mwanya wo kuyobora iri Shyirahamwe agomba “kuba atarigeze ahamwa n’icyaha agafungwa birenze amezi atandatu.” Igihano yakatiwe gituma atakaza ubunyangamugayo.

Shema yabaye umuyobozi wa gatatu wa FERWAFA ugiye adasoje manda ye nyuma ya Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène wayoboye imyaka itatu hagati ya 2018 na 2021 ndetse na Nizeyimana Olivier weguye mu 2023 yaratowe mu myaka ibiri yari yabanje.

Munyantwali Alphonse na we yayoboye imyaka ibiri isoza manda y’imyaka ine yari yatangiwe na Nizeyimana Olivier.

Umuyobozi uheruka gusoza manda muri FERWAFA ndetse akaba yarashakaga gufata indi mbere y’uko amatora asubikwa ni Nzamwita Vincent de Gaulle wayoboye hagati ya Mutarama 2014 n’Ukuboza 2017.

FIFA iheruka kumenyesha FERWAFA ko izishyura miliyoni 530 Frw Umubiligi Adel Amrouche yirukanye binyuranyije n’amategeko

Komite Nyobozi ya FERWAFA imaze umwaka umwe mu nshingano, kuva ku wa 30 Kanama 2025

Me Gasarabwe Claudine wari usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere wa FERWAFA, ni we ugiye kuba ayoboye nka Perezida w’Agateganyo kugeza hateranye inama y’Inteko Rusange igafata umwanzuro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *