MURI AFURIKAPOLITIKE

U Rwanda na Armenia byasinye amasezerano yo gukuriranaho visa

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Armenia byasinye amasezerano yo gukuriranaho visa ku baturage b’ibihugu byombi bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i New York na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Armenia Ararat Mirzoyan.

Impande zombi zanaganiriye ku nzego z’ubufatanye hagati y’impande zombi mu miryango mpuzamahanga zihuriramo.

U Rwanda na Armenia ni ibihugu bifite byinshi bihuriyeho. Ni ibihugu bito mu buso, bifite umutungo kamere muke kandi byose byagize amateka mabi ya Jenoside.

Armenia ni igihugu gito kiri ku buso bungana na kirometero kare 26.743, aho giherereye mu gace k’imisozi izwi nka Caucase itandukanya u Burayi na Aziya.

Iki gihugu gituwe na miliyoni 3,1, kikabarirwa mu bihugu biri mu Burayi, nubwo igice cyacyo kinini kiri muri Aziya, ndetse kikaba gikikijwe n’ibihugu birimo Turikiya, Iran, Azerbaijan na Georgia.

Iki gihugu kizwi cyane kubera amateka yacyo y’igihe kirekire, abarwa kuva mbere y’ivuka rya Yezu. Ni igihugu kibarirwa mu bifite ubukungu buringaniye, aho umusaruro mbumbe wacyo ugera miliyari 31,8$.

Minisitiri Nduhungirehe asinya ku masezerano

Minisitiri Ararat Mirzoyan ni we washyize umukono ku masezerano

Impande zombi zemeranyije gukuriraho visa abaturage bafite pasiporo z'abadipolomate n'iza serivisi

uwamaliya florence

Discover
Discover New Worlds

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *