Abanyamakuru bongerewe ubumenyi mu kubona inkuru z’ubuzima bwimyororokere ku ngimbi n’abangavu
Umuryango “Save Generation Organization” wahuguye Abanyamakuru bakora kunkuru z’ubuzima , bakaba barashishikarijwe kumenya neza uburenganzira bw’umwana ndetse n’impinduka urubyiruko ruhura nazo mugihe kimihindagurike y’umubiri wabo.
Save Generation n’Umuryango Nyarwandwa utari uwa leta uharanira iterambere ry’Umwana , Urubyiruko n’Umugore , ukaba wimakaza guteza imbere uburenganzira bw’umugore ndetse n’umwana.
Umuyobozi Mukuru (Executive Director) Yvette Nyinawumuntu , ubwo yatangizaga aya mahugurwa , yatangarije itangazamakuru impamvu y’uyu mushinga watangiriye mu mashuri aho yagize ati “Icyatumye twita ku bangavu ndetse n’Ingimbi nuko twabonaga abana bakunda gutwara inda zitifujwe , ni muri urwo rwego twahisemo kugana ibigo by’amashuri kugirango tubasobanurire uburyo bakwirinda ,ibi bikaba byaragezweho ku nkunga y’umuryango mpuzamahanga wa KVINNA TILL KVINNA .”
Yakomeje agaragaza bimwe mu bigo n’uturere bakorana nabo ku ikubitiro hakaba harabanje Gasabo na Kamonyi , naho ibigo by’amashuri muri Gasabo ni GS Ndera , GS Kabuga , GS Bugoba na GS Ngamba mu karere ka kamonyi ,uyu mushinga ukaba ari uwo guha abana b’abakobwa ubumenyi n’ubushobozi , ku buzima bw’imyororokere , ukaba waratangiye kuva mu mwaka wa 2016 kugeza ubu.
Agaruka ku mikorere y’uyu muryango , yagize ati ” Twatangiye dufasha abangavu batewe inda zitateganyijwe nyuma mu buryo bwo kwirinda duhereye mu mizi , habaho guha abana bato ubumenyi ku buzima bw’imyororokere guhera ku myaka 10 na cumi n’ibiri mu mashuri mato (primary)na 13 kugeza 19 mu mashuri makuru (secondary) , Si abana gusa bahabwa ayo makuru n’ababyeyi , abayobozi b’amashuri , abarimu , n’abayobozi b’amadini.
Dr.Nzabonimpa Anicet Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu kiganiro yatanze agaragaza impungenge urubyiruko ruhura nazo , aho yagize ati “Abantu benshi ntibamenya kubara ukwezi kuburumbucye kwabo , bigatuma ari kimwe mu bituma habaho gutwara inda zitateganijwe kubera ko baba batabashije kubara neza ibihe byabo’’.
Yagarutse k ‘urubyiruko , agaragaza impungenge bahura nazo mukutigishwa neza n’ababyeyi babo ibihe byimihindukirire y’imibiri yabo , bikaba aribyo bitera imbogamizi mu gutuma abana benshi batwara inda zitateganijwe bityo bigatuma bata amashuri kubera ko bamwe baba batwaye inda batarayarangiza , bikabaviramo kuyacikishiriza , aha agasaba ababyeyi kwita ku bana bababa hafi m’uburyo bwose , bakabasobanurira byimbitse ibijyanye n’imihindagurike y’imibiri yabo.
Uwase Divine n’umunyeshuri uri mukigero cy’imyaka 14 ya mavuko , nawe akaba yaragaragaje impungenge bahura nazo mu mashuri ndetse no mu miryango baturukamo , aboneraho gusaba abarimu babafite munshingano zabo za buri munsi dore ko ngo aribo bamarana igihe kirekire , ko bakwiye kuzajya babasobanurira byimbitse , bagahera kuva ku myaka nibura 8 kuzamura hejuru , bakabigisha ibijyanye n’imihindagurike y’imibiri yabo.
Yagize ati “Umwana aheruka ababyeyi bamwohereza ku ishuri , ntakindi umubyeyi yongera kubaza umwana usibye kumuha amafaranga y’ishuri , ubundi akabona agiye akagaruka amahoro , iyo agize amahirwe akiga akarangiza amashuri ye bataramutera inda ashimira Imana .Nkaba nsaba ababyeyi kutwitaho ndetse n’abarezi kuzajya batwigisha byimbitse ubuzima bw’imyororokere kuko bo baba bafite ubunararibonye muri byose’’.
Yakomeje agaragaza impungenge z’ababyeyi , avuga ko nabo kenshi baba badafite ubumenyi buhagije kuburyo batanga inyunganizi , ikindi bakaba bagira isoni zo kubibwira abana babo , ibi akabiheraho asaba abarezi kubigira ibyabo cyane ko ibyo babigishije babishyira mubikorwa .
Florence Uwamaliya