Uncategorized

Kigali: Ibihugu 10 by’Afrika mu myanzuro ishyiraho amabwiriza y’ubushakashatsi mu by’imiti

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2020,  i Kigali  hateraniye inama y’iminsi itatu ihuje ibihugu 10 by’Afrika byigira hamwe uburyo bunoze  bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nagoya, ku ngingo yerekeranye no gusaranganya ibyiza bikomoka ku binyabuzima ‘Genetic Material Resources’, kugira ngo bibyarire umusaruro bene byo, aho bikomoka, mu nyungu zibikomotsemo binyuze mu bushakakashatsi.

Ibihugu biherereye  ku mugabane w’Afurika byibumbiye mu muryango wa Komisiyo y’amashyamba yo mu bihugu byo hagati (COMIFAC), ari byo  u Burundi ,  Cameroun , Congo ,Gabon ,Guinee Equatoiale  ,Republique Centrafricaine , Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Sao Tome-et Principe  na Tchad , byahuriye  i Kigali mu nama yo kwemeza  amabwiriza agenga ubushakashatsi mu by’imiti  ndetse n’izindi nyungu zituruka ku binyabuzima (ibimera n’inyamanswa), kugira ngo bigirire akamaro abenegihugu babyo n’abandi bahaturiye.

Bakundukize Dismas, Umuyobozi ushinzwe imicungire y’amashyamba mu kigo k’Igihugu gishinzwe amashyamba, akaba n’imboni y’amasezerano mpuzamahanga ya Lyon yo kurwanya ubutayu n’iyangirika ry’ubutaka, yabwiye itangazamakuru ko nubwo byashyizwe mu mirongo migari na mbere ariko kugeza ubu nta mabwiriza agena uko bikorwa, uko izo nyungu zagera kuri bene ibyo binyabuzima.

Yagize Ati “nk’urugero nk’iki giti kitwa Umusheshe,bizwi neza ko kibyazwa umubavu (Kabaruka) ni igiti kiboneka hano muri aka gace kacu k’Afurika y’Iburasirazuba, kigakorwamo ibintu by’agaciro gakomeye; ubundi byari ho ko ibyo bintu bikomotse kuri icyo giti cyangwa no ku bindi binyabuzima bitwarwa n’abantu hanyuma bene byo basigaye ntibagire icyo babona.

Ayo masezerano  ya Nagoya agira ati ‘Ibikomoka ku binyabuzima, agaciro kavuyemo cyangwa umusururo ugomba gusaranganywa na ba bandi bene byo, aho bikomoka. Bene byo ni ba bandi ba gakondo b’aho biri cyangwa se igihugu muri rusange”.

Bakundukize akomeza atanga urugero ko nk’ubu mu Rwanda icyo giti cy’umusheshe kiri mu bigeraniwe no kuzimira kuko cyaranduwe mu misozi yo mu giturage bitewe n’uko bakirimbuye ngo kige gukorwamo umubavu w’agaciro bigakorwa mu buryo bwihuse nta kwita ko cyazimira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COMIFAC, Ndomba Ngoye Raymond, yavuze ko nibamara gushyiraho ayo mabwiriza bazahindukira bage ku bayashyira mu bikorwa nk’abashakashatsi, abo mu by’ubukungu n’abandi kugira ngo bayamenye.

Umushakashatsi Naramabuye Francois Xavier, Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda n’izindi kaminuza, yavuze ko bari guhuza ubunararibonye bw’abashakashatsi bagiye bahugurwa, bivemo igitabo gitanga umurongo w’uburyo za laboratwari zikorera muri COMIFAC zizajya zikora kugira ngo umuryango ugere ku rwego rwifuzwa nk’uko n’i Burayi n’Amerika n’ahandi bagira ibitabo biyobora ubushakashatsi buzatuma ibidukikije bikoreshwa bitangijwe ku nyungu z’abazabaho mu bihe biri imbere.

Aya mabwiriza kandi azagirira akamaro abakora ubuvuzi bwa gakondo kimwe n’abashakahsatsi mu by’imiti ya gakondo kuba umuti ikimera runaka bavumbuye ko kivura indwara runaka, hanyuma cyajyanwa hanze kubyazwamo imiti yo muri farumasi bakaba bafite amategeko bifashisha azatuma inyungu yabyo ibageraho kubera ubwo buhanga bavumbuye babukuye iwabo

Abashakashatsi bahuriye i Kigali

 

by:Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *