Zimbabwe: Uwiyise Umuhanuzi Yafunzwe Ashinjwa Gukoresha Abana barenga 250 Imirimo Ivunanye Munyungu Ze
Umugabo witwa Ismael Chokurongerwa w’imyaka 56, wiyise umuhanuzi, yasangankwe imva 16 zitanditse (zitabaruye), zirimo iz’impinja, ndetse n’abana barenga 250 bakoreshwa imirimo ivunanye.
Kuruyu wa gatatu tariki 13 Werurwe, Polisi ya Zimbabwe nibwo yatangaje ko uyu mugabo uvuga ko ari umuhanuzi w’agatsiko k’intumwa, yamaze gutabwa muri yombi.
Umuvugizi wa polisi, Paul Nyathi, yatangaje ko Ismael Chokurongerwa w’imyaka 56, wiyise umuhanuzi, uyoboye agatsiko hamwe n’abanyamuryango barenga 1.000 mu isambu igera ku birometero 34 mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru, Harare.
Paul Nyathi Ati: “Abana bakoreshwaga mu gukora imyitozo itandukanye ku nyungu z’ubuyobozi bw’agatsiko”. Kandi mu bana 251 bose hamwe, 246 muribo nta cyemezo cy’amavuko bari bafite.
Nyathi Paul yakomeje agira Ati: “Polisi yemeje ko abana bose bafite imyaka yo kwiga batitabira amashuri asanzwe kandi bakorerwa ihohoterwa nk’imirimo ivunanye nidi bakora y’amaboko mu rwego rwo kwigishwa ubumenyi mu buzima.”
Yongeyeho ko kuwa kabiri abapolisi bagabye igitero ku rusengero. Chokurongerwa wiyise Intumwa Ismael, yatawe muri yombi ari kumwe n’abamufasha barindwi “kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo guhohotera abana bato.”
Nyathi yavuze ko amakuru arambuye azashyirwa ahagaragara nyuma y’iperereza ryimbitse.
By: Bertrand Munyazikwiye