USAID Soma Umenye yageneye REB ibikoresho by’ikoranabuhanga
Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, USAID Soma Umenye yageneye Ikigo k’Igihugu gishinzwe uteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) ibikoresho by’ikoranabuhanga (tablets) bizifashishwa mu gukurikirana imyigire n’imyigishirize.
Ubuyobozi bwa REB buvuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga 90 bwahawe na USAID Soma Umenye, bigiye kubafasha mu rwego rw’uburezi ku buryo burushijeho.
Dr Ndayambaje Irénée, Umuyobozi Mukuru wa REB, yagize ati “Izi tablets (ibikoresho by’ikoranabuhanga) zizadufasha mu bikorwa byo gukomeza gukurikirana abana batari muri babandi bagiye guhita basubira mu ishuri”.
Akomeza avuga ko ibikoresho bizafasha mu kumenya amakuru bazaba bakeneye mu itangira ry’amashuri, bakagenzura niba umwana wese yaragarutse ku ishuri.
Steve Blunden, Umuyobozi wa USAID Soma Umenye, yabwiye itangazamakuru ko ibikoresho byatanzwe bizafasha ababyeyi ndetse n’Inzego z’ibanze.
Ati: “Dutanze ibi bikoresho kugira ngo dufashe abana ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange”.
Akomeza avuga ati “Turashishikariza buri mubyeyi, buri muyobozi kumva ko bakwiye gushyigikira abana babo muri iki gihe, kubera ko uruhare rw’ababyeyi ni rwo musingi w’uburezi”.
Ashima ko igihe u Rwanda rwafungaga amashuri kubera icyorezo cya COVID19, mu minsi 10 gusa REB yari yatangiye gahunda yo kwigisha abana binyuze ku bitangazamakuru mu gihe ngo mu bindi bihugu byafashe amezi menshi.
USAID Soma Umenye itangaza ko yishimira gufatanya na REB kugira ngo abanyeshuri bagire umuco wo gusoma neza ikinyarwanda.
USAID Soma Umenye ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na USAID ifatanije na REB, igakorana n’amashuri yose abanza ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda, hagamijwe kuzamura umubare w’abanyeshuri bamenya gusoma no kwandika neza nibura bakagera kuri miriyoni.
USAID Soma Umenye yafashije REB gutunganya no gukwirakwiza ibitabo ku banyeshuri bo mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza bigiramo, n’ibindi birimo inkuru abanyeshuri bisomera, byose hamwe bifite agaciro ka miriyoni eshatu n’igice (3,500,000frs).
Imaze kandi guhugura abarimu barenga ibihumbi icumi (10,000), inafasha mu gushyira mu bikorwa isuzuma rikwiriye, byose bigamije gutuma abanyeshuri biga gusoma neza kandi bakabimenya ku buryo burushijeho.
Src:ImvahoNshya