Urubyiruko rwo muri TUMECO Garage rwifatanyije n’Umurenge wa Kimisagara mu kubaka ibyumba by’Amashuri
Mu gihe Leta y’u Rwanda iri muri gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri muri iki gihe amashuri yahagaze kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi, bamwe mu rubyiruko rukora umwuga w’ubukanishi bavuga ko ari ngombwa nk’urubyiruko gutanga umusanzu wo kongera ibyumba by’amashuri kugira ngo barumuna babo igihe bazaba basubiye ku ishuri bazabashe kwigira ahantu hisanzuye kandi badacucitse.
Ibi ni ibitangazwa n’urubyiruko rukora akazi k’ubukanishi Nyabugogo muri Garage yitwa TUMECO (Tugendane Mechanical Cooperative) ihagarariwe na Bwana Ndikumwenayo Claude, aho uru rubyiruko ruherutse gutanga umusanzu wo kongera ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Kimisagara mu rwego rw’imikoranire myiza iyi Garage ya TUMECO ifitanye n’uwo murenge bakoreramo kugirango itangira ry’amashuri abanyeshuri bazabashe kwiga bisanzuye kandi badacucitse.
Umuyobozi wa TUMECO Garage Ndikumwenayo Claude yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge bwabamenyesheje ibijyanye n’icyo gikorwa cyo kongera ibyumba by’amashuri nk’abafatanyabikorwa b’umurenge bakoreramo ntibazuyaza biyemeza gutanga umusanzu mu kwiyubakira igihugu.
Ni igikorwa avuga ko cyagenze neza kuko Umubuyobozi w’Umurenge wa Kimisagara yashimye uburyo urubyiruko rwa TUMECO Garage rwitabiriye icyo gikorwa anabasaba gukomeza kugira ishyaka n’uruhare mu kwiyubakira igihugu kuko ishuri ari inyungu rusange rikaba rizagirira akamaro Umunyarwanda wese kuko n’abazabakomokaho rizabagirira akamaro ashima umurava n’ubwitange by’urubyiruko rwo muri TUMECO Garage.
Bwana Ndikumwenayo Claude kandi yashoje avuga ko gufatanya n’Umurenge mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu bizakomeza bafatanyije bakaba bateganya gufatanya mu bindi bikorwa bitandukanye.
TUMECO Garage iherereye Nyabugogogo , mu marembo ya Gare , ikaba yaratangiye gukora mu mwaka wa 2014 , iri garage rikoresha abakozi b’inzobere ndetse n’abanyeshuri ,aho mu ntego nyamukuru ari ukunganira leta mu gufasha urubyiruko rw’abasore n’inkumi bakivana mu bushomeri bakabona imirimo ibabeshaho.
TUMECO Garage ibarizwamo abakanishi bagera kuri 500 bahakorera buri munsi , ariko kubera icyorezo cya COVID 19 ubu iyi Garage ikaba ikoresha abakanishi 250 buri munsi bagenda basimuburana.
Bernard Mutesa