AmakuruIkoranabuhanga

Urubyiruko ku isonga mu guhanga imirimo mishya

Mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge hatangijwe ku mugaragaro irushanwa rya Innovate4DigiJobs 2025, rigamije guteza imbere udushya tw’urubyiruko mu guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga.

Ni igikorwa cyateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mirimo (ILO), ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Urugaga rwa ICT mu Rwanda, hamwe n’Ikigo cy’Iterambere cya Luxembourg (LuxDev).

Fatima Sirelkhatim, Umuyobozi w’umushinga muri ILO, yavuze ko ubufatanye ari ingenzi cyane mu guhanga imirimo irambye.

Yagize Ati. “Intambwe tugezemo yagezweho kubera ubufatanye, ubu dukeneye gukomeza gufatanya n’urubyiruko, leta, abikorera, n’imiryango itegamiye kuri leta.”

Yongeyeho ko abagera kuri 700 bamaze guhugurwa mu ikoranabuhanga mu turere twa Rusizi, Musanze na Huye, naho 200 bazakurikiraho uyu mwaka, hakoreshejwe integanyanyigisho nshya.

Alex Ntare, Umuyobozi wa Rwanda ICT Chamber, yavuze ko iri rushanwa rijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo guhanga imirimo 250,000 buri mwaka, binyuze mu bufatanye n’udushya.

Yagize Ati. “Turi hano kugira ngo duhe urubyiruko amahirwe nyayo yo kwihangira imirimo iboneye.”

Bob Junker, uhagarariye Ambasade ya Luxembourg, yavuze ko iki gikorwa gishingiye ku bufatanye bushingiye ku bwizerane.

Ati. “Luxembourg izakomeza gushyigikira uru rugendo rw’u Rwanda mu guhindura ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga.”

Brave Ngabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubugeni, yasabye urubyiruko kudacikwa n’aya mahirwe.

Ati. “Dufite ibikorwaremezo, none igihe ni iki cyo gushora mu baturage bacu, cyane cyane urubyiruko.”

Yongeye ko Kwiyandikisha mu irushanwa byatangiye, kandi hibandwa ku mishinga ifite imizi Ishingiye mu mibereho y’Abanyarwanda, itangijwe kandi iyobowe n’urubyiruko.

Urubyiruko rurakangurirwa gutanga imishinga y’udushya ifite imizi mu mibereho y’Abanyarwanda, itangijwe kandi iyobowe n’abasore n’inkumi.

Umwanditsi: Uwamaliya Florence

Loading